Barafinda asobanuye byimbitse iby’uburozi yatewe mu maraso

Barafinda Sekikubo Fred

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva ku itariki ya 28 Nyakanga 2020 kugera ku itariki ya 21 Nyakanga 2021, hari hashize umwaka wuzuye ufunze Bwana Barafinda Fred Sekikubo ari mu kato ko kutavugana n’Itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Aka kato yagashyizwemo n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB Colonel RUHUNGA Jeannot, ubwo mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha n’Urwego rw’Ubugenzacyaha  byagiranaga n’Itangazamakuru i Kigali kuwa 28/07/2020.

Icyo gihe umuyobozi wa RIB Col. Ruhunga yavuze ko kuvugisha Barafinda ari ukumushinyagurira kuko ngo afite ibibazo byo mu mutwe, bikaba byazanaviramo abanyamakuru gukurikiranwa.

Ntwali John Williams, umwe mu banyamakuru bakorera i Kigali, yahengereye umwaka w’akato urangiye arenga ku mabwiriza ya RIB, ajya kuvugisha Barafinda amusanze iwe i Kanombe. Barafinda si ukwivayo asobanura iby’inshinge z’uburozi avuga yatewe zikamumugaza, n’ubu ngo akaba atarakira neza, ahubwo agikeneye kujya hanze y’u Rwanda kureba uko yakwividuza agahumanuka ( désintoxication).

Kurikira ikiganiro kirambuye hamwe na BARAFINDA Fred