Me Gashabana yasobanuye impamvu y’ubujurire bwa Aimable Karasira 

Me Gatera Gashabana

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma yo gusomerwa agakatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, Aimable Karasira Uzaramba yajuririye iki cyemezo.

Urubanza rwa Aimable Karasira ntirwabuze kubamo impaka z’ubutitsa, n’inzitizi za hato na hato, n’ubwo bwose rukiri mu ntango.

Maitre Gatera Gashabana avuga ko kujurira kwabo gushingiye ku kuba hari ibyirengagijwe n’Urukiko. Kimwe mu byo avuga kirengagijwe ni ukuba umucamanza atarasomye ngo asesengure raporo yatanzwe na Muganga, mbere yo gufata icyemezo.

Maitre Gatera Gashabana avuga kandi ko umucamanza aba akwiye gufata icyemezo ashinguiye ku buzima bw’uregwa, ariko bikaba bitarahawe agaciro, kuko umukiriya we atameze neza.

Kurikira ibisobanuro bya Me Gashabana, n’imirongo migari y’urubanza rwa Karasira