RIB yemeje ko Barafinda yasubijwe i Ndera.

Barafinda Sekikubo Fred

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyarwanda benshi kuva mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, ni avuga ku ijyanwa na Polisi y’u Rwanda rya Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda mu matora yo mu 2017 ariko ntiyemererwa kwiyamamaza.

Amajwi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga y’umufasha wa Barafinda ari we Louise Mukantaho, yumvikana avuga ko umugabo we ajyanywe n’abambaye imyenda ya gipolisi nyuma yo kumara umwanya bagose urugo rwabo ndetse ngo bakaba binjiye bamaze guca urugi dore ko bo ngo bari banze gufungura.

Amajwi y’umugore wa Barafinda mwayumva hano hasi:

 

Ibi bikaba ari ibintu bitangaje kuba Polisi yakoresha ingufu zingana kuriya kuko bitigeze bimenyekana ko yaba yarabanje guhamagaza Barafinda ntiyitabe cyangwa hakaba hari ibimenyetso bifatika by’uko yaba yari abangamiye umutekano.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangarije ikinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi ko Barafinda Sekikubo Fred yasubijwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko yari yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

Nabibutsa ko Barafinda mu minsi yashize yajyanywe ku ngufu n’abashinzwe umutekano mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera aho yasohotse nyuma y’amezi yemeza ko yahawe imiti yahungabanyije ubuzima bwe ndetse ikanamutera umubyibuho udasanzwe. Kurekurwa kwe n’ibyo bitaro bikaba bivugwa ko byaturutse ku gitutu byashyizweho na bamwe mu banyamahanga babitera inkunga.

Hari abakeka ko Barafinda yaba yazize ubutumwa bwifuriza abanyarwanda umwaka mushya amaze iminsi atanze.

Mushobora kubwumva hano hasi: