Kigali: “Kujya muri Bus, mu Nsengero no mu Kabari ugomba kuba warikingije Covid-19”

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikaze by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, abajya mu modoka zitwara abagenzi rusange mu Tubari mu Nsengero no muri za Kiliziya bagomba kuba barikingije iki cyorezo ku buryo bwuzuye (Barahawe inkingo ebyiri).

Ibyemezo byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 19 Ukuboza 2021, bije nyuma y’ibyari byashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Muri aya mabwiriza mashya, Leta yavuze ko “Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali zigomba gutwara gusa abagenzi bikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye, abajya n’abava mu Mujyi wa Kigali nabo bagomba kuba barikingije ku buryo bwuzuye.”

Ni mu gihe kandi “Utubari twemerewe gukora twakira 50% by’ubushobozi bwatwo, ndetse tukanafunga saa mbili z’ijoro (8:00 pm) ariko abagana utwo tubari bagomba kuba barikingije Covid-19 ku buryo bwuzuye. Insengero zose zo mu Mujyi wa Kigali zategetswe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo, ndetse abantu bose bakaba barikingije mu buryo bwuzuye.”

Abafite utubari na za Resitora batangiye kubogoza

Bamwe mu bafite utubari na za resitora mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko izi ngamba zije kubahombya zikazakiza bamwe.

Hari uwavuze ati “Izo ngamba ntituzanze, ikibazo dufite nuko zije kuduhombya zikazakiza bamwe. Ubu hari abagiye kwibasirwa bacibwe amande business zabo zifungwe ngo bakiriye abantu batikingije ku buryo bwuzuye. Mu gihe hari ahandi uzajya ujya ugasanga abari kuhanywera cyangwa kuharira nta n’urukingo na rumwe bafashe. Turabimenyereye ingamba nk’izi zigendana na munyumvishirize.”

Leta yavuze ko ibi byemezo byashyizweho hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima, hagamijwe kurushaho gukumira ikwirakwira rya Covid-19, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru. 

“Twakingiwe ku ngufu twigiriye gusenga”

Bamwe mu bakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye, kuri iki cyumweru ngo bahawe urukingo rwa Covid-19 ku gahato babasanze aho basengera.

Hari uwatubwiye ati “Narabyutse njya gusenga uko bisanzwe ku cyumweru ngeze ku rusengero nsanga hari abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake barambwira ngo ninyure hariya (bamwereka aho anyura) nti ese ko munyujije hano kandi nari ngiye gusenga bati genda babanze barebe ko wikingije corona. Nahise mbabwira ko ntikingije baravuga ngo ningende bankingire nti ndacyababitekerezaho sindafata icyemezo cyo kwikingiza.”

Yakomeje ati “Nagiye guhindukira ngo nsubire inyuma umupolisi aba ankubise urushyi arambwira ngo sintere intambwe isubira inyuma nuko aranshorera ndagenda barankingira barangije baravuga ngo nintahe nyuma y’ibyumweru bitatu bazankingira urwa kabiri mbone kwemererwa gusubira mu rusengero. Navuga ko nakingiwe ku ngufu kandi sinjye gusa twari benshi.”

Tukivuga kuri aba baturage bakingiwe ku ngufu, twavuga ko hari n’abandi bavuga ko bahawe urukingo rwa mbere inshuro ebyiri mu gihe hari n’abatubwiye ko bakingiwe ku buryo bwuzuye ariko bakaba barabujijwe kujya mu mirimo yabo kubera ko ntaho byanditse ko bakingiwe.

Hari uwatubwiye ati “Urukingo rwa kabiri barumpereye muri Gare ya Nyabugogo mu kwezi kwa 10, ariko mu gitondo natunguwe no kujya ku kazi muri Hotel[…]bakanga ko ninjira ngo sinakingiwe mu buryo bwuzuye. Naberetse ubutumwa nahawe kuri telephone bamaze kunkingira barabwanga ngo muri machine bambuze. Ngaho nimubwire ukuntu nzikingiza urukingo rwa kabiri inshuro ebyiri kugirango mbone uko nsubira mu kazi?.”

Undi ati “Nikingije urukingo rwa mbere mu kwezi kwa cyenda, ejo bundi nagiye kwikingiza urwa kabiri baravuga ngo ntaho byanditse ko nakingiwe urwa mbere bahita bongera bankingira urwa mbere. Nsigaye ngenda mu nzira numva ndi igisenzegeri.”

Icyegeranyo cyasohowe na Human Right Watch mu ntangiriro za 2021, kivuga ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buhonyangwa hitwajwe iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda covid-19.

Icyo gihe, Lewis Mudge ushinzwe ibikorwa bya HRW muri Afurika yo hagati, yavuze ko ibikorwa byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bikomeje kwiyongera muri iki gihe cy’icyorezo kandi ko byibasira abanyantege nke cyangwa se abatajijutse.

Yaravuze ati “Igikomeye ubu ni uko nubwo hari icyorezo kinafite ingaruka zikomeye, nubwo hafashwe ingamba zigamije ibyiza ariko hari gukoreshwa ‘ukuboko kw’icyuma’ mu kuzubahiriza. Igitangaje rero ni uko abantu bazahaye cyane kurusha abandi, kandi bashobora no kwibasirwa na Covid-19, ari na bo bazahajwe cyane n’uko ‘kuboko kw’icyuma”.