BARIYAMA CNLG NA Dr.JD BIZIMANA UBESHYA NKANA. IKIGANIRO NA MBONYUMUTWA- GUSTAVE NA RUHUMUZA

Dr Jean Damascène Bizimana

Umuryango wa Mbonyumutwa wagiye ushyirwa mu majwi na leta y’u Rwanda ko ufite ingengabitekerezo ya genocide.

Kuva kuri sekuru Pres. Dominique Mbonyumutwa wabaye perezida wa mbere w’u Rwanda kugera kuri se ubabyara bwana Shingiro Mbonyumutwa, bwana Gustave na Ruhumuza Mbonyumutwa bavuga ko kwibasirwa no kwangishwa rubanda bakorerwa na leta ya kigali ari nko kubangisha abantu bakorerwa akenshi bituruka ku bikorwa bakora mu ishyirahamwe JAMBO Asbl ndetse no kuba ijwi ry’abavuga ibitagenda ngo bikosorwe.

Baramagana, baniyama Dr. Jean D’amascene Bizimana na CNLG ayoboye ku kuba bababeshyera nkana. Ibimenyetso byose babishyize hanze byibyo babeshyerwa.