BARUNDI MURARYE MURI MENGE UMWANZI WANYU NTAHUZE!!

Yanditswe na Valentin Akayezu

Ikibazo cya Bunyoni kirimo gutera byinshi byo kwibazaho, kuburyo Abategetsi b’Abarungi nibadakoresha sagesse bashobora kwisanga mu ntambara iteye ubwoba hagati yabo. Dore ibintu byo kwibazaho mbona n’ibi bikirikira:

-Jenerali uvugirwa na Pacifique, akaba yarongeye akagaragarwaho n’imikoranire na Bob Rugurika!! Yaba Pacifique na Bob, ni abantu bakorana hafi n’iperereza rya Kigali, twongeye Muhozi uyobora Tele-Renaissance ikorera i Kigali. Ntagitangaza ko “Bunyoni qui est vraiment un aventurier, un assoiffé du pouvoir à tête vide”, yakwiroha muri ubwo bufatanye yirengagije ko Bob, Pacifique, Muhozi ari abanzi be bamwanga urunuka, ariko ku mpamvu y’amayeri strategique bakaba bamwegera muri logique ya “Kanyarengwe strategy”.

-Hari compte twitter yabaye créé muri Avril 2023 yitwa ko ari iya Darlene Bunyoni umukobwa wa Bunyoni. Bamwe baravuga ko ari compte fake, ariko niyo yaba ariyo abamukoresha barimo baramuroha. Ndibwira ko arrestation ya Bunyoni, niba yabayeho koko, ishobora gutuma ibihato byose byari kuri Generali Neva bicika intege, ariko mu gihe yabigendanamo ubwenge hirindwa ubuhubutsi ubwo aribwo bwose. Niba ntibeshya, ubona Neva afite ubushake bwo gukora.

-Abarundi bakurikiranire hafi barebe ko Kigali itinjiriye groupe ya Bunyoni. Ubonye uburyo vuvuzela za Kigali nkaba Albert Rudatsimburwa aribo barimo basharinga tweets z’uwo mukobwa Darlene Bunyoni, umuntu ntiyabura gutekereza ko iyo compte yacuriwe muri Desk ya General Nyakarundi i Kigali. Kuberi iki tweets za Darlene Bunyoni ziri mu cyongereza mu gihe ziri adresser ku bategetsi b’Abarundi bakoresha ikirundi n’igifaransa mu mirimo yabo ya buri munsi!! Kuberi iki Tweets za Darlene zajya kwibutsa ko se aho akuriwe mu mirimo ubukungu bw’igihugu bwaguye hasi, ubukene bukiyongera? Ese umwana utabariza se koko akeneye no kwivanga muri ibyo by’uko ubukungu bw’igihugu bumeze nabi mu gihe se atagihari? Hari impamvu nyinshi zo kwerekana ko ibivugwa kuri iki kibazo, byinshi biri kuva mu biyorobetsi badashaka ko ubutegetsi bw’Abarundi bukomera.

-Kuberi iki scénario Bunyoni? Ikibazo cya Bunyoni kiramutse kidakurikiraniwe mu bushishozi, abanzi b’ubutegetsi bw’i Bujumbura barakibonamo inzira yo guteza akadaruvayo nk’akari kubera muri Sudani ubungubu aho abajenerali babiri bari kurasana intambara zikaba zimeze nabi. Bunyoni afite groupe nini y’abajenerali bamwibonamo nibindi bikonyozi, Generali Neva nawe akagira urundi ruhande. Abanzi b’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubikiririye kuri iyo division ariyo mpamvu bari kwifashisha stratégie de la communication incendiaire ngo barebe ko ibyo bice byose bisubiranamo.

Abarundi rero bahagabire nkuko bavuga mu kirundi. Ubutesi bwo gushaka kwizera umuturanyi wabo wo hakurya y’Akanyaru burabakoraho. Ikindi batagomba kwibakirwa, inzego zo hejuru mu gisirikare cya Kigali zoyobowe hafi zose n’abahungu bakuriye ku ibere ry’Abaporona, badashobora na gato kuryoherwa no kubona amasura adasa nkayabo aganje i Burundi.

Tweets ziri hasi muri comments box.