Batambarije Théogène watorokanye Gereza na Ntamuhanga Cassien yafatiwe mu kabari

Umugabo witwa Batambarije Théogène wari waratorotse gereza ari kumwe na Ntamuhanga Cassien, yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’abaturage ubwo yari mu kabari k’ahitwa mu Miyove mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mugabo yari yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko hamwe n’abo bajyanye bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza.

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2018, ku bufanyanye n’abaturage aribwo uyu mugororwa wari umaze amezi atandatu atorotse Gereza ya Nyanza yafatiwe mu ‘gasanteri ka Miyove ari mu kabari’.

Yagize ati “Inzego zacu z’iperereza zahoraga zishakisha cyane zibanda mu bice by’iwabo. Ku bufatanye n’abaturage b’ako gace nibwo rero baje kuvuga aho bamubonye ahita afatwa. Ubu ari muri Gereza ya Miyove.”

Abaturage bamubonye ni bo bahise bamenyesha ubuyobozi niko guhita atabwa muri yombi.

Uyu Batambarije akomoka mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge Gatebe mu Karere ka Burera. Yaregwaga icyaha cyo gufata ku ngufu aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 16. Yatorotse amaze imyaka icyenda muri gereza.

Yari yatorokanye na Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.