Rwanda: Abafashwe bibisha ikoranabuhanga barimo kuburanishwa

Abantu makumyabiri n’umwe bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga mu mabanki batangiye kuburanishwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye kubera ahanini umubare munini w’abaregwa n’abunganizi babo.

Muri rusange ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikiranye abantu 21 barimo 15 bafunze na batandatu bakurikiranwa bari hanze.

Bararegwa ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwabaye muri banki ya Access Bank.

Ubushinjacyaha ntibwasobanuye neza ingano y’umutungo wibwe ndetse n’uburyo icyaha cyakozwe.

Gusa bwavuze ko habayeho ubujura bwifashishije amakarita ya ATM bibereye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ngo habaye kandi no kunyereza amafranga binyuze muri bwa buryo bwo guhererekanya amafranga kuri za konti, ibyo bita transfers.

Wumvise ibivugwa n’ubushinjacyaha ikibazo kigomba kuba cyarafashe indi ntera.

Ngo bufite ibirego 3 bitandukanye byagejejwe mu nkiko bugasaba ko byahurizwa mu rubanza rumwe.

Gusa umucamanza yateye utwatsi iki cyifuzo avuga ko hatagaragajwe isano iri hagati y’ibi birego cyangwa se niba hari ubufatanyacyaha bwabaye hagati y’aba baregwa.

Ababurana bataha n’abadataha

Hagaragajwe impungenge z’ababurana bari muri gereza n’abandi bari hanze kandi ibyaha bakurikiranyweho ari bimwe.

Umwe mu bakurikiranywe ukomoka muri Nigeria wari ushinzwe ikoranabuhanga muri Access Bank, yasabye ko kimwe na bagenzi be barekurwa kuko hari n’abandi bari hanze kandi batahunze ubutabera.

Asa n’ufite amakenga, uyu Munyanigeria yibajije impamvu Access Bank ari yo abajura batoranije mu ma banki menshi ari mu gihugu, asaba ko hakwiye gushakishwa ikihishe inyuma y’ibi birego.

Gusa umucamanza avuga ko ababurana bafunze bagomba kuguma muri gereza, naho abari hanze bikaguma uko kuko ntaho binyuranye n’amategeko.

Ibyaha nk’ibi byiyambaza ikoranabuhanga ntibyari bimenyerewe mu nkiko zo mu Rwanda.

Gusa hari hashize iminsi igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko gihanganye n’ibyaha by’ikoranabuhanga byibasira cyane urwego rw’amabanki.

Ngo ntibyoroshye gutahura ibi byaha kubera ko ubu buhanga butaragirwa na benshi mu bashinzwe kugenza ibyaha kandi ababikora bo bakaba biyongera cyane.