“Batubujije kwenga urwagwa n’ikigage none turi kwicwa n’izo baduhitiyemo”

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Bamwe baturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda baravuga ko Leta yababujije kwenga urwagwa ndetse n’ikigage none ngo inganda zenga inzoga zitwa ko zujuje ubuziranenge ziri kwica abaturage umusubirizo.

Hashize imyaka itari mike Leta ya Kigali ubujije abaturage kwenga urwagwa  (rwengwa mu bitoki by’insina) no kwenga ikigage (cyengwa mu masaka) ngo kubera ko inzoga z’inkorano ziba zitujuje ubuziranenge, bityo zikaba zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.

Ibi byatumye Leta ihamagarira abashoramari gushora imari mu nganda ziciriritse zenga inzoga nuko abafite igishoro bashoramo amafaranga karahava.

Zimwe muri izi nzoga zasimbuye izo abanyarwanda bari basanzwe banywa zimaze iminsi zivugwaho kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, ariko Leta ikabirenza ingohe bitewe n’imisoro zinjiza ndetse na bene zo abo ari bo dore ko atari buri wese wapfa guhabwa ibyangombwa byo gushinga uruganda rwenga inzoga.

Abaturage batandukanye twaganiriye bavuga ko Leta ikwiye kubemerera bakongera bakajya benga urwagwa n’ikigage nka mbere, kuko ibyo inganda zenga bigiye kubamaraho abantu.

“Inganda batuzaniye zenga inzoga zirimo uburozi”

Hari uwatubwiye ati “Leta yatubujije kwenga urwagwa ubu ntiwakwibeshya ngo urwenge nurangiza ujye kurugurisha bararufata bakarumena n’ikigage nuko barakimena ngo ntibashaka ko twenga inzoga z’inkorana. Ikibazo rero dufite nuko nizo nganda bazanye ibyo zenga bigiye kutumaraho abantu. Abo nzi bamaze kwicwa n’inzoga zo muri izi nganda batuzaniye barenze batanu.”

Undi ati “Bajya kutubuza urwagwa bavugaga ko rucuruzwa rudapfundikiye mu macupa yabugenewe ngo barashaka inzoga zipfundikiye neza. Ninde wigeze wumva wishwe n’urwagwa cyangwa ikigage yaguze kuri butike ? Ariko izi nganda bazanye zenga inzoga zirimo uburozi kuko abantu bacu bagiye gushira, abandi barwaye impyiko kubera izo nzoga.”

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika yatubwiye ko inzoga yitwa ‘Ingufu Gin’ bivugwa ko yasimbuye iyitwa Uganda Waragi, imaze kwica abana be babiri.

Yavuze ati “Abahungu banjye babiri bishwe n’inzoga yitwa ‘ingufu Gin’ turabahamba. Ikibazo twakimenyesheje ubuyobozi baratubwira ngo bagiye gukora iperereza hashize imyaka itatu tutazi ibyavuye muri iryo perereza. Abantu bazadushiraho leta irebera.”

Undi ati “Iriya nzoga yitwa ‘ingufu Gin’ unywa uducupa tubiri inyama zo mu nda zigatangira gucikagurika wumva, iyo uyinyoye utariye bwo rwose uhita usamba bakureba sinzi ikintu ikozemo Leta ikwiye kuyidukiza kuko igiye kutumarira abantu hari n’abayinywa umusatsi ugacurama ukaba wagirango umuntu w’umugabo yarwaye bwaki.”

Kuva kuri Noheli tariki 25/12/2021 kugeza kuri uyu wa 4/1/2022 nibura abaturage 18 (Nibo twamenye) bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura barapfuye bazize inzoga yitwa ‘Umuneza yengwa n’uruganda rwitwa“ RWABEV Ltd”.

Ibipimo byafashwe n’Ikigo ubiziranenge bw’ibiribwa n’imiti  Rwanda FDA bwagaragaje ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cya ‘methanol’ ku kigero cyo hejuru.