Ruhango: Uwasenyewe yatanze ‘Ruswa’ arakekwaho gutwika imodoka ya Gitifu

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, haravugwa umugabo wagerageje gutwika imodoka ya Gitifu uyobora Umurenge wa Ruhango nyuma ngo yo kumusenyera inzu kandi ngo mbere yo kuyubaka yaratanze ‘ruswa’.

Mu cyumweru cya nyuma cy’umwaka wa 2021, ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango burangajwe imbere na gitifu Nemeyimana Jean Bosco, bagabye igitero ku mugabo witwa Rutagengwa Alexis basenya inzu yari amaze iminsi yubatse yaranayimukiyemo n’umuryango we.

Ubuyobozi buvuga ko bwashenye iyi nzu ngo kuko nyirayo yayubatse atabisabiye ibyangombwa ngo ndetse yari yanayubatse nabi ku buryo yashoboraga gushyira ubuzima bw’abayibamo mu kaga.

Gitifu Nemeyimana yabwiye imwe mu maradio akorera mu Rwanda ati “Inzu yayubatse atabiherewe ibyangombwa niyo mpamvu twayishenye. Mbere yo kuyisenya twamusabye kuyisenyera arabyanga nuko rero turagenda turi kumwe n’inzego zishinzwe umutekano dusanga Rutagengwa n’abo mu muryango we bari mu nzu turabasohora tubashyira hanze inzu turayisenya.”

“Bansenyeye inzu kandi njya kuyubaka nabahaye ruswa”

Rutagengwa Alexis yabwiye umwe mu banyamakuru ba radio zikorera mu Rwanda ko mbere yo kubaka iyi nzu yasiragiye mu buyobozi asaba ibyangombwa bakabimwima bashaka ruswa, kugeza ubwo yadohotse akayitanga none barayishenye.

Ati “Gitifu w’Akagari yambwiye ko nta mugabo ujya gusaba icyangombwa cyo kubaka imbokoboko ati shaka amafaranga umpe ndaha mudugudu hamwe n’irondo, ushake n’andi uhe gitifu w’umurenge hamwe na dasso zo mu murenge. Gitifu w’akagari namuhaye ibihumbi 150, gitifu w’umurenge nyamuhaye aravuga ngo ni macye nimuhe ibihumbi 200 byuzuye. Ayo mafaranga mu by’ukuri ntayo nari mfite.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Dasso zo ku murenge zamubwiye ngo ibyo bihumbi 150 FRW gitifu yanze bo nayabahe bari buvugane nawe, ubundi agende yubake. Arayabaha.

Ati “Dasso zanyizezaga ko ntawuzansenyera, gitifu w’akagari nawe yanyizezaga ko ntawuzansenyera. Ikibazo cyabaye cyatewe nuko ntabonye amafaranga ahagije yo guha gitifu w’umurenge kandi dasso zambwiye zayamuhaye nyuma akayemera.”

Nemeyimana Jean Bosco, ashinja Rutagengwa ko ari we wamutwikiye imodoka nyuma yo gusenyerwa, ibi bikanemezwa n’abaturage bayijimije ubwo yari itangiye kugurumana. Rutagengwa ariko arabihakana, akavuga ko ubwo iyi modoka yafatwaga n’inkongi atari ari muri ako gace.

Ikibazo cy’abaturage bubaka inzu zigasenywa n’inzego za leta mu Rwanda kimaze gufata indi ntera, dore ko udatanze ruswa yifuzwa n’abafata ibyemezo kubaka inzu ikuzura biba biri kure nk’ukwezi.

Icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda(RGB) mu 2020 kigaragaza ko abaturage bangana na 33% basabwe ruswa kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibemerera kubaka.