Benshi mu banyarwanda baragaya ibyo kuzana abimukira bo mu bihugu by’Afrika mu Rwanda

Louise Mushikiwabo

Nyuma y’aho Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo atangarije ko ngo:“Ku banyafurika bari gucuruzwa muri Libya: u Rwanda ni ruto, ariko tuzababonera umwanya (aho kuba).” abanyarwanda benshi ntabwo bahisha impungenge.

Ndetse na Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe yashimiye Leta y’u Rwanda kubw’umusanzu wayo yemeye gutanga.

Ati “U Rwanda rwatuvugishije rudashaka kutubwira inkunga yarwo muri ‘transport’ yo kwimura aba bimukira b’Abanyafurika gusa, ahubwo ko runiteguye kwakira umubare munini w’aba bimukira b’Abanyafurika.”

Yongeraho ati “Nejejwe cyane n’ubufasha Guverinoma y’u Rwanda yatanze, bwo kwakira impunzi z’abanyafurika ibihumbi 30 bamerewe nabi muri Libya cyangwa kubatwara babasubiza mu bihugu byabo bakomokamo.”

Ibi byateye impungenge abanyarwanda benshi ku buryo ubuntu agerageje kureba ibitekerezo byatanzwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda nka igihe.com na umuseke.rw umuntu yabona ko ahubwo byarenze impungenge ahubwo abantu barimo kwibaza ibyo noneho Leta y’u Rwanda primo itekinika.

Dore bimwe muri ibyo bitekerezo: