Kuwa 04/12/2017 Urukiko rw’IKIRENGA ruzaburanisha urubanza rw’ubujurire rw’umunyamabanga mukuru wa FDU INKINGI Bwana SIBOMANA Sylvain.

Amakuru atugeraho aravugako urukiko rw’ikirenga razaburanisha urwo rubanza kuwa 04/12/2017 saa mbili n’igice, uru rubanza rukaba rwaragombaga kuburanishwa kuwa 09/10/2017 nkuko byaribyategetswe na perezida w’urukiko ariko rwaje gusubikwa biturutse kunzitizi abajuriye (Sibomana sylvain na Mutuyimana Anselme) hamwe n’ubunganira Me Antoinette Mukamusoni bagaragarije urukiko kuriyo tariki zari zishingiye kukuba baramenyeshejwe itariki yokuburanaho bakerewe ,Bwana SIBOMANA Sylvain yabwiye urukiko ko yabonye inyandiko imuhamagara kwitaba urukiko kuwa 07/10/2017 habura iminsi ibiri ngo aburane. Bose SIBOMANA na MUTUYIMANA Anselme baregwa murubanza rumwe basabye ko urubanza rwakwimurwa kugirango babanze bahabwe umwanya wogusoma dossier nogutegura neza urubanza.. Umucamanza yimuriye urubanza kuwa 04/12/2017 anategeka ko abaregwa bagomba kuzanwa gusomera dossier kurukiko kuwa 23/10/2017,ibi bikaba bidasanzwe kuko aho ikoranabuhanga rigeze ubu, ababuranyi bafunzwe basanzwe basomera dossier kumagereza bafungiyemo.

Tubibutse ko SIBOMANA Sylvain na MUTUYIMA Anselme bakatiwe n’urukiko rukuru,urugereko rwa RUSIZI rukorera I karongi igifungo cy’imyaka 6 kuwa 13/01/2014 kucyaha cyo guteza imvururu cg imidugararo muri rubanda, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 yo mugitabo cy’amategeko mpanabyaha murwanda. MUTUYIMANA Anselme wari witabiriye isomwa ry’urubanza yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko ajuririra urukiko rw’ikirenga. Ubushinjacyaha bwabaregaga kuba kuwa 15/09/2012 abaregwa barakwirakwije ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi buriho mu Rwanda no kubyutsa intugunda, imvururu n’imidugararo muri rubanda bushingiye kukuba kuwa 15/09/2012 barakoresheje inama urubyiruko rwa FDU INKINGI mu karere ka Rutsiro ahitwa Trafipro mu murenge wa Kivumu, bakanenga gahunda za leta zirimo ubwisungane mukwivuza, ikigega agaciro, iterambere ry’icyaro, umuhanda wa Rusizi-Karongi-Rubavu udakorwa ndetse n’imisoro ikabije yakwa abaturage bavugako leta ntacyo ikora ngo ibibazo birimo bikemurwe.

SIBOMANA na Mutuyimana bahakanye icyaha abaregwa bavugako nta nama bakoze kandi ko ntabihuha bakwirakwije muri rubanda ko ahubwo baganiraga n’urwo rubyiruko bifuza ko rwasobanukirwa birushijeho imibereho n’ubuzima by’ishyaka FDU INKINGI bari baremeye kuyoboka, bavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ordre du jour na compte-rendu y’inama n’ibindi byose bisabwa kugirango habeho inama bityo ko ibyo ubushinjacyaha bwita ibihuha ari ibicurano, ibinyoma byacuzwe kdi bihimbwa n’ubushinja bigamije gucecekesha abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi cyane cyane abo mw’ishyaka rya FDU INKINGI riyobowe na Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA.

Iyi ngingo ya 463 ubusanzwe ikunda kunengwa n’abantu benshi harimo n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bavuga ko idasobanutse kdi ko iteye urujijo ko leta ya FPR iyifata nk’intwaro kirimbuzi irashisha umuntu wese utinyutse kuyinenga avuga ko idakora neza.

Kugeza magingo aya abantu benshi bamaze guhanishwa iyi ngingo Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire présidente wa FDU INKINGI, Bwana Deogratias MUSHAYIDI président wa PDP imanzi, Bwana NTAGANDA Bernard président wa PS Imberakuri, lieutenant Joël Mutabazi na bagenzibe, Tom BYABAGAMBA na bagenzibe n’abandi benshi. Ubu kdi uretse Bwana SIBOMANA Sylvain na Mutuyimana Anselme bari mubujurire ,Mme Adeline Rwigara na Diane Rwigara nabo barashinjwa icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.