Bimwe mu byo benshi batamenye ku mubano wa ba Perezida Habyalimana na Bagaza

Muri rusange umubano hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi wari wifashe neza mu gihe ba Perezida Général Major Juvénal Habyalimana na Colonel Jean Baptiste Bagaza bari ku butegetsi.

Ibi ariko ntabwo bishatse kuvuga ko mu mubano w’ibihugu byombi hatigeze hazamo udutotsi rimwe na rimwe twageze n’aho byenda kugana mu ntambara y’amasasu.

Ikizwi kandi cyagiye kivugwa na benshi n’uko ibihugu byombi byari bimeze nk’abakeba bihanganye mu iterambere aho igihugu cyareberaga ku kindi, ndetse hakabaho no kwibana imishinga imwe n’imwe tutaretse no kujya gutanguranwa kwaka inkunga z’iterambere mu bihugu byateye imbere. Ndetse n’ibihugu by’amahanga byafataga ibihugu byombi nk’impanga.

Ikibazo cya Palipehutu

Uretse ikibazo cy’ubukeba, buri gihugu cyari gicumbikiye impunzi zahunze ikindi. Mu Rwanda hari impunzi z’abarundi b’abahutu mu gihe mu Burundi hari impunzi z’abatutsi b’abanyarwanda.

Iki kibazo cy’impunzi ngo kiri mu byatumye haza agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi mu 1979. Nk’uko Colonel Bagaza yabitangarije abanyamakuru ngo igihe yari i Kigali mu nama ya France-Afrique, ngo haba hari abarwanashyaka ba Palipehutu bakoze imyiyerekano yo kumwamagana. Ngo ibyo byatumye ngo ahita ataha i Burundi ikitaraganya. Nyuma ngo yaje kohereza intumwa i Kigali kwa Perezida Juvénal Habyarimana ngo zo kumwiyama.

Ariko ngo Perezida Habyalimana ntabwo yabihaye agaciro ariko Perezida Bagaza we ngo byari byamurakaje cyane. Ba Perezida bombi baje guhurira mu Kirundo aho Perezida Bagaza yabwiye Perezida Habyalimana ko ngo natirukana Palipehutu mu Rwanda nawe agiye guha intwaro impunzi z’abatutsi zari mu Burundi. Ngo kuko Perezida Habyalimana atashakaga ko bikomera byabaye ngombwa ko Rémy Gahutu, Perezida wa Palipehutu ahungira muri Tanzaniya aho yaje kwicirwa mu buryo budasobanutse.

Ubushotoranyi wa Perezida Bagaza

Ku ruhande rw’u Rwanda ababaye mu gisirikare no mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana baganiriye na The Rwandan batubwiye ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari wifashe neza kuva Perezida Habyalimana yafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1973 aho yari ameranye neza na Perezida Michel Micombero ariko kuva Perezida Bagaza afashe ubutegetsi mu 1976 ibintu byarahindutse ku buryo ku ruhande rw’u Rwanda abo twaganiriye batatinye kuvuga ko hariho ubushotoranyi bwa Perezida Bagaza bwashoboraga no kuvamo intambara y’amasasu.

Ikibazo cy’imipaka

Aho byakomeye ndetse hakenda kuba imirwano ni mu Bugesera aho hari ikibazo cy’imbibi hagati y’ibiyaga bya Cyohoha y’epfo na Rweru, hamwe na hamwe imbago zaragaragaraga ariko ahantu ntazari zihari na busa, ndetse n’amakarita yasizwe n’abakoroni ntabwo yerekanaga neza neza aho umupaka hagati y’ibihugu byombi wacaga. Mbese uretse kwifashisha abasaza bazi amateka nta bundi buryo bwari buhari bwo kumenya aho umupaka uca nyabyo.

Aho ikibazo cyakomereye ni uko aho hantu mu Bugesera hatari hatuwe, uretse ko hari ahantu haragirwaga amatungo n’abashumba baturutse mu bihugu byombi. Igikomeye kurushaho ni uko ari naho ingabo z’ibihugu byombi zitorezaga!

Mu 1979 abayobozi bo mu Bugesera bagiye kubona babona abarundi baje gushinga ibisima bibiri binini ku butaka bw’u Rwanda ni ukuvuga ko u Burundi bwari bushatse gutwara u Rwanda ahantu hajya kungana n’imisozi 2 ni ukuvuga hafi Hegitari 200!

U Rwanda icyo gihe rwabigenzemo gahoro kuko rwari ruzi ko ubutegetsi bw’i Burundi bwari mucuditse n’igihugu cy’u Burusiya ku buryo kuva mu 1972 u Burundi bwabonaga imyitozo n’intwaro zigezweho bivuye mu Burusiya, ikindi ni uko muri icyo gihe intambara yacaga ibintu hagati ya Uganda ya Idi Amin yari ishyigikiwe na Libiya byari bihanganye na Tanzaniya ya Julius Nyerere. Rero ku Rwanda ntabwo cyari igihe  cyiza cyo kwishora mu ntambara.

U Rwanda rwahisemo gukoresha Diplomasi n’amayeri muri iki kibazo. Mu Bugesera hari ikigo cya Gako cyigishaga abasirikare bakinjira, ariko icyo kigo cyari kinafite inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu muri ako gace. Aho gushyira ingabo nyinshi ku mupaka ahubwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (FAR) bwakoresheje amayeri yo kurandura bya bisima bakabitwara abarundi batarabutswe.

Ako kazi ntabwo kari koroshye dore ko ibyo bisima byari bishinze mu butaka kugera muri metero 2 z’ubujyakuzimu, ariko abasirikare ba FAR bitwikiriye ijoro barara bacukura ibyo bisima ku buryo byageze mu rukerera babiranduye ndetse n’aho byari bishinze bahateye ibiti n’ibihuru ku buryo hari hatakigaragara.

Hagiyeho akanama gahuriweho n’ibihugu byombi kagerageza gukemura ikibazo kifashishije amakarita yasizwe n’abakoroni, imbago zitari zarasibamye, cyangwa ubuhamya bw’abasaza bari bahatuye kuva kera. Abarundi bari bizeye ko bya bisima byabo bari bashinze bizatuma biborohera ariko siko byagenze kuko kugeza ubu icyo kibazo cy’umupaka kiracyahari hagati y’u Burundi n’u Rwanda mu gace k’u Bugesera.

Marc Matabaro