Biracyari urujijo ku wavuzweho kwiyahurira mu Nkundamahoro

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Tariki ya 13  Kanama 2021 i Kigali hiriwe hacicikana inkuru yari yabaye kimomo yiswe iyo kwiyahura k’umugabo uteri wakamenyekanye umwirondoro, kugera ubwo RIB yaje gutangaza umwirondoro we ku gicamunsi.

Mbere y’uko RIB igira icyo itagza, hari havuzwe byinshi birimo ko ngo hari abazi ko atari ubwa mbere ashatse kwiyahura, hakaba n’uwavuze ko amuzi akaba akeka ko afite ibibazo byo mu mutwe, n’ibindi binyuranye.

Abavuganaga n’ibitangazamakuru by’i Kigali bahurizaga ku kuba yijugunye hasi avuye muri etage ya 6, bamwe bakongeraho ko yaguye hejuru y’imodoka akayangiza bikomeye nawe agahita ashiramo umwuka, abandi bakavuga ko yagwiriye umugore utwite, n’ubwo batagaragazaga amaherezo y’uyu mubyeyi bavugaga yagwiriye n’uwiyahuye.

Bamwe kandi bari batangiye kubihuza n’undi RIB yavuze ko yahiyahuriye mu kwezi gushize, batangira kuvuga ko iyi nyubako yaba irimo ingusho cyangwa imyuka mibi.

Umuvugizi wa RIB yatanze amazina y’ukekwaho kwiyahura, anavuga icyo iperereza ry’ibanze ryari rimaze kugeraho.

Murangira Thiery uvugira RIB yagize ati: “Uyu munsi tariki ya 13 Kanama mu masaha ya saa tanu n’igice, umugabo wagaragaye yiyahurira asimbutse mu nyubako izwi nk’Inkundamahoro I Nyabugogo ni uwitwa Twibanire Emmanuel wavutse mu mwaka wa 1980. Amashusho ya CCTV Camera arerekana ko yasimbutse avuye mu igorofa ya gatandatu akitura hasi agahita apfa. Amashusho aragaragaza ko nta muntu yagwiriye nk’uko byakomeje gucaracara mu binyamakuru hirya no hino. Umugore we ndetse n’abo bavukana baremeza ko yari asanzwe afiite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire, ko hari n’igihe kindi yagerageje kwiyahura ntibyakunda” 

Umuvugizi wa RIB yatangaje kandi ko ibitaro bivura indwara zo mu mutwe CARAES Ndera nabyo byemeje iby’uburwayi bw’uyu mugabo Emmanuel Twibanire, kuko ngo yari asanzwe ahivuriza.

Iby’iyi nyubako n’abahiyahurira birushijeho kuba urujijo, kuko ukwezi gushize nabwo havugwa ko hiyahuriye umuntu, hakaba harabonetse benshi batabifasheho ukuri, bikaba bitaranamenyekana niba uyu nawe yiyahuye koko cyangwa niba yajugunywe hasi n’abagizi ba nabi.