Rwanda : Kwikingiza Covid19 byabaye itegeko, abatarakingirwa bari gukumirwa

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu Rwanda  hari ibikorwa bimwe na bimwe  bitangiye gukumirwamo abatarikingiza Coronavirus, abaturage bakibaza impamvu bikorwa mu kajagari hatabanje kujyaho amabwiriza cyangwa amategeko abigenga.

Nubwo hashize iminsi ibiri yonyine Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda atangaje ko mu minsi iri imbere hari serivise zimwe na zimwe abatarikingije batazemererwa guhabwa, mu makaritsiye amwe n’amwe y’umujyi wa Kigali byari bimaze iminsi bikurikizwa bucece, ariko ubu bwo bikaba bitangiye kwerurwa gahoro gahoro.

Kuva iki cyumweru cyatangira, abayobozi b’inzego z’ibanze banyuzamo bagatungurana bakagera ahari ibikorwa binyuranye bati : « Mwese mufunge mujye kwikingiza nta n’umwe twemerera gufungura atazanye icyemezo cyo kuba yakingiwe ».

Ibi byo guhagarikisha ibikorwa by’abantu mu buryo bwa hato na hato biri gukorwa  cyane cyane ku bakora mu mazu atunganya umusatsi (Salon de coiffures), ahakorera abacuruzi banyuranye ku Gisozi, Nyabugogo, Nyamirambo, Gahanga, abakora mu magaraji yo mu Gatsata, abakora mu masoko, n’ahandi henshi hanyuranye.

Atabinyuze ku ruhande, Minisitiri Dr Ngamije yatangarije kuri Radio na Televiziyo by’igihugu ati: “Hari abakozi usanga bavuga ngo nzaba njyayo ejo ugasanga umukoresha na we ntabwo abishyizemo ingufu, ariko ikigaragara ni uko igihe kizagera tukazajya twibutsa abantu tuti ariko wari ukwiye kuza aha hantu warakingiwe kuko kuza utarakingiwe twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa urimo kuza guteza ibyago bagenzi bawe ahangaha”.

Dr Daniel Ngamije Ministiri w’ubuzima mu Rwanda yakomeje kandi atanga nyirantarengwa ya vuba, aburira buri wese ko iminsi ibaze ku ntoki ngo ubuzima bwose buzakomeze ku bantu bakingiwe, abatarakingiwe bo bakazahangayika bikomeye. Minisitiri Ngamije ati: “Abantu be gutegereza uwo munsi tuzashyiraho iryo tangazo ko ntawujya ku kazi, ntawujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe kuko amahirwe yo gukingirwa arahari muri Kigali n’ahandi kandi ni ho bigana; mu turere ntibagire ngo bazacikanwa, inkingo turimo kuzishaka kandi zizaboneka hose tuzahagera duhereye ahantu tubona hakunda kugaragara ubwandu”.

Mu gihe rero ibi bitaratangazwa ku mugaragaro ko ariko bigiye kujya bikorwa, hamwe na hamwe byatangiye gushyirwa mu bikorwa bucece, umuntu akaba yakwibaza impamvu bikorwa kandi inzego zakabihaye umurongo zicecekeye.

Mu gihe FPR ikoresha impamvu yose ibonetse mu nyungu zayo, hari abatangiye kugaragaza impungenge ko bashobora kuzahohoterwa mu mitungo yabo bitwa ko batakingiwe, kandi nyamara barabikoze rugikubita.