I Bruxelles mu Bubiligi uyu munsi ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018 hateraniye inama y’abayobozi ba FDU-Inkingi muri icyo gihugu hamwe n’abandi barwanashyaka bo mu bihugu bikikije Ububirigi.
Inama yabaye mu muhezo, ariko nyuma y’inama abanyarwanda bashyigikiye cyangwa bifuza kumenya no gushyigikira FDU-Inkingi bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu nzu y’inama.
Abayobozi ba FDU-Inkingi mu rwego mpuzamahanga bari bahagarariwe n’umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka Dr. EMMANUEL MWISENEZA hamwe na Vice Président wa kabiri Joseph BUKEYE.
Umunyamakuru wa The Rwandan yegereye abakuru mu ishyaka bamusobanurira ibijyanye n’iyo nama. Yashoboye kumenya ko inama nk’iyo iba ishaka kwegeranya abayobozi bahagarariye uduce dutandukanye mu bubirigi.
Hajemo no kwakira abiyemeje kwinjira mu ishyaka. Nyuma y’aho abayobozi mu Rwego mpuzamahanga bahawe ijambo ngo batangarize abayoboke amakuru y’ishyaka, Dr. Emmanuel MWISENEZA yabwiye abari aho ko ibibazo by’ishyaka bikomeje kuba ifungwa rya Madame Victoire Ingabire hamwe n’abandi bayoboke b’iryo shyaka.
Ariko yakomeje ashimira abarwanashyaka uburyo bakomeje gukora uko bashoboye abafunzwe bose bakabona ingemu hamwe n’abunganizi mu manza za hato na hato.
Dr. Emmanuel MWISENEZA yakomeje kandi ashimangira uburyo ishyaka ryiteguye kandi rigeze kure mu migambi, no guharanira impinduka ku buryo buhamye mu gihugu, ko kandi ishyaka FDU-Inkingi rifite abayoboke benshi n’inzego z’ishyaka ku buryo bwimbitse mu gihugu.
Inama ya FDU-Belgique kandi yateguraga Kongere y’ishyaka mu rwego mpuzamahanga aho hazaba amatora mashya y’abayobozi b’ishyaka.
Ijambo ry’umunyamabanga wa FDU-Inkingi wungirije Dr Emmanuel Mwiseneza muri icyo gikorwa:
The Rwandan