Gatesire Théodette yasezeye mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Theodetta Gatesire

Yanditswe na Ben Barugahare

Gatesire Théodette wari Komiseri wa 2 ushinzwe « mobilisation », n’Umuyobozi wungirije w’ibiro bihoraho by’Ishyaka ( Secretariat permanent) yasezeye mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda riyobowe na Padiri Thomas Nahimana.

Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati:

Gatesire Théodette ni muntu ki?

Gatesire Theodette ni umunyarwandakazi wavutse mu mwaka w’1978, avukira mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ari naho yarerewe. Afite impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bw’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 n’impamyabushobozi yo ku rwego rwa masters mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nayo yakuye muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2013.  Arubatse, afite abana babiri.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza. Guhera mu mwaka wa 2006 yakoze umurimo wo kuyobora ba mukerarugendo basura pariki y’ibirunga kugeza muri 2007, ubwo yatangiraga gukorera ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke cya ‘The Dian Fossey Gorilla Fund International’ gifite icyicaro i Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Kuva mu mpera za 2015, aba mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasabye ubuhungiro.

Azwiho gutanga ibitekerezo mu nkuru zisesengura ibibazo bikomeye u Rwanda rugenda ruhura nabyo zikanatanga inama ku bikwiye gukosorwa, abinyujije ku rubuga «www.muriho.blogspot.be» n’ahandi. Anandika inyandiko z’ubushakashatsi atangaza muri za revues scientifiques zitandukanye.