BRUXELLES: INDI MYIGARAGAMBYO YO GUTABARIZA IDAMANGE N’IZINDI MFUNGWA ZA POLITIKI NDETSE NO GUSABA KO INAMA YA CHOGM ITABERA MU RWANDA.

Yanditswe na Eric NIYOMWUNGERI

Kuri uyu wa gatanu taliki 14 gicurasi 2021 abanyarwanda batuye mu Bubiligi batavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR, bongeye kwitabira imyigaragambyo yo kwamagana inama ya CHOGM ndetse bamagana akarengane, ifungwa, ishimutwa ndetse no kwicwa bikomeje gukorerwa abanyarwanda.

Iyi nama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera mu Rwanda mu cyumweru cya 21 kamena 2021 ikaza gusubikwa kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya corona nkuko tubikesha n’ikinyamakuru cya the commonwealth. Iki cyemezo kikaba giteye isoni kubona iyi nama itegurwa mu gihugu nk’u Rwanda kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, kiniga itangazamakuru, gihohotera, kirenganya, gifunga ndetse cyica abatavugarumwe nacyo nkuko tubisanga mu cyegeranyo cya Human Rights Watch yakoze k’u Rwanda.

Iyi myigaragambyo kandi ikaba yongeye gusaba leta iyobowe na KAGAME ko yarekura imfungwa za politiki ndetse n’imfungwa zizira ibitekerezo byazo vuba na bwangu. Aha twavugamo IDAMANGE YVONNE, MUSHAYIDI DEO, PAUL RUSESABAGINA n’abandi. Ikindi dusaba leta ya FPR ni ugutanga ibisobanuro ku bantu bakomeje kuburirwa irengero harimo n’umusizi Innocent BAHATI; gusaba ko abanyapolitiki bari mu Rwanda batavugarumwe n’ubutegetsi bahabwa ubwisanzure, aha ndavuga Me NTAGANDA Bernard , Madame INGABIRE Victoire, RWIGARA Diane n’abandi; gusaba guha ubwisanzure itangazamakuru; ndetse no gusaba ubutabera k’umuryango wa RWIGARA ugikomeje kwibasirwa n’ubutegetsi bwa FPR. 

Hasabwe kandi ko umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i burayi ko rwahaguruka rugasaba leta ya FPR gufungura ibiganiro n’abatavugarumwe nayo bari mu gihugu ndetse n’abari hanze. Hasabwe kandi ko leta ya FPR yakora raporo zinoze ku iyicwa, ishimutwa ndetse n’iburirwa irengero bimaze gufata intera ikomeye mu gihugu.  

Nyuma y’iyi myigaragambyo abayitabiriye biyemeje gukomeza kwigaragambya mu gihe iyi nama ya CHOGM itarakurwa mu Rwanda ndetse no mu gihe cyose u Rwanda rukomeje akarengane no guhonyora uburenganzira bwa muntu.