U Rwanda ruracyaboshye / Badutetsemo umureti tubabera ibitambo / Gacaca yakoze amahano: Aimable Karasira

Aimable Karasira

Hari bamwe bari bategereje FPR nk’umukiza, ubwo yarwanaga ngo ifate u Rwanda, hari abari bayitegerejeho impinduka ziganisha aheza, hari n’abatari bayishyigikiye ariko bibwiraga ko ntacyo izabahungabanyaho, kuko bumvaga ko ntacyo bapfa nayo. Nyamara aba bose, batunguwe no kwisanga mu cyiciro cy’abahohotewe bakanabohwa na FPR nk’uko bigarukwaho n’Umusesenguzi akaba n’umwarimu ku rwego rwa Kaminuza.

Karasira Aimable aratanga ibisobanuro n’ingero z’ukuntu abantu baboshywe na FPR, akagaragaza ko benshi babeshwe ko ibyiza biri imbere, ariko bakisanga ntacyo bakuyemo, ahubwo byose bikiharirwa n’ishyaka FPR ryafashe ubutegetsi mu Rwanda, rikaba ribumaranye imyaka 27. Karasira Aimable yitangaho urugero nk’umwe mu baboshywe na FPR bakaba baranabuze amahirwe ahabwa abandi.

Karasira asobanura indirimbo ye yise SHITANI, n’ubwo yirinda kwerura ngo avuge mu mazina yeruye ko Shitani aririnba ari FPR ijujubya Abanyarwanda, mu magambo yaririmbye no mu byo asobanura, hari ibyo agarukaho byivugira. Avuga ko Shitani ari we wazanye “akandoyi” no “gusenyera rubanda”, ko Shitani uwo yimakaje “Munyangire”. Akomeza avuga ko Shitani uwo ayoboresha igitugu, yazanye uburozi bwitwa utuzi, ahanika ubushomeri n’ibindi bidindiza abenegihugu. Mu mwanzuro w’indirimbo ye agira ati: “Shitani we, ntawe uzagukumbura”

Aimable Karasira yibaza kandi impamvu abarwanye urugamba bakarwitangira batajya bibukwa, hakavugwa umuntu umwe gusa Paul Kagame utanazwi aho yarwanye, abasirikare bakomeye bitanze nka Bitamazire, Adam Waswa, Nyamurangwa, Kayonga Charles  n’abandi ntibavugwe.

Mu busesenguzi bwe kandi atanga muri iki kiganiro, yibaza impamvu indirimbo z’abahanzi bunga abanyarwanda, bababanisha kandi bakigisha ubumuntu batajya bahabwa agaciro.

Tega amatwi ikiganiro kirambuye cya Aimbale Karasira