Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kura The Rwandan ni avuga ku mirwano yarimo ibera i Bukavu kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017, iyo mirwano ikaba yatewe n’uko igipolisi cyagiye guta muri yombi Col Abbas Kayonga wari ushinzwe kurwanya magendu y’amabuye y’agaciro nawe akihagararaho we n’abo bari kumwe.
Nk’uko amakuru The Rwandan yashoboye guhabwa n’umuturage utuye i Bukavu abivuga ngo iyo mirwano yahitanye abantu 7 mbere y’uko Col Abbas Kayonga yemera kwishyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO)
Nk’uko ayo makuru abivuga ngo imirwano yatangiye kuri iki cyumweru mu rukerera igihe polisi yagiye mu rugo rwa Col Abbas Kayonga igiye kumwambura intwaro nyuma y’uko amaze gukurwa ku mwanya we nk’ushinzwe kurwanya magendu y’amabuye y’agaciro muri aka gace ku wa kane w’iki cyumweru.
Iyi mirwano yakoreshejwemo intwaro nto n’iziremereye kuva saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ahitwa Muhumba mu gace ka Nguba na Ibanda.
Kugeza saa tanu n’igice amasasu yari acyumvikana ari menshi ndetse mu Mujyi wa Bukavu hagaragaraga umuriro n’umwotsi mwinshi nk’aho hari ibintu biri gushya.
Col Kayonga yari yahagaritswe ku Kazi ke k’ushinzwe kurwanya magendu y’amabuye y’agaciro ku wa kane tariki ya 2 Ukwakira 2017 n’iteka rya Guverineri wa Kivu y’amajyepfo, Claude Nyamugabo ashinjwa uburiganya burimo kunyereza amabuye y’agaciro.
Col Abba Kayonga yari yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko yari yandikiye umukuru w’umutwe wa gisirikare ushinzwe kurinda inzego za Leta kimwe n’abandi bayobozi abasaba ko abapolisi 6 bari bashinzwe kumurinda bakomeza kumurinda kuko yatinyaga ko yakwihimurwaho n’abacuruzi ba magendu b’amabuye y’agaciro. Col Kayonga yakomeje avuga ko yari yasubije igitero cyamugabweho kigakomeretsa benshi mu bashinzwe kumurinda.
Col Kayonga yashyikirijwe abategetsi ba gisirikare bashinzwe ubucamanza ari kumwe n’abantu 17 mu bamurindaga, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho Guverineri Claude Nyamugabo atangarije ko hari imishyikirano ari hagati ye na MONUSCO igamije kureka ngo ubutabera bugakora akazi kabwo.
Urufaya rw’amasasu rwumvikanaga mu Mujyi wa Bukavu, rwahagaritse ingendo zavaga mu Rwanda,ku buryo ku mupaka hari amamodoka menshi ategereje ko agahenge kagaruka ingendo zigakomeza.
Hano hasi haragaragara video yerekana uburyo byari bimeze igihe MONUSCO yasabaga Col Kayonga gushyira intwaro hasi.
Bwana Barugahare,
Kayonga Abbas ntabwo arumunyamulege nkuko ubivuga. Niba ukeneye amakuru arambuye kubijyanye nuyu mugabo, aho akomoka nibindi. Wabaza neza. Gusa, ntabwo arumunyamulenge. Urakoze.