Muri iyi minsi abo muri PS Imberakuri bagaragaje ko hari ibyo batabona kimwe mu rwego rw’ishyaka ryabo. Nk’uko mugiye kubyiyumvira muri iki kiganiro Perezida w’iri shyaka uri no ku isonga mu barishinze, Maître Bernard Ntaganda avuga ko nta byacitse iriho, ariko muri bunamwumve asobanura ko ikibazo bahuye na cyo muri iyi minsi ngo cyatewe n’uko habaye kudohoka ku imikoranire ye na Jean-Baptiste Ryumugabe wari usanzwe ahagarariye iri shyaka mu rwego rw’imibanire n’amahanga dore ko ari no hanze y’u Rwanda. Ku ruhande rwa Jean-Baptiste Ryumugabe, turumva uwo babona kimwe ikibazo kiri muri iri shyaka kuko we ku giti cye tutarabasha kumubona. Uwo ni Victor Safari ushinzwe ibijyanye itumanaho n’ubuvugugizi.
Iri shyaka ryemewe n’amategeko y’u Rwanda mu w’2009, ritangirana ingufu kuko ryanitabiriwe n’urubyiruko, cyakora rihura n’uruhuri rw’ibibazo, birimo ifungwa rya Me Bernard Ntaganda, hiyongeraho ko nk’uko mugiye kubyiyumvira ishyaka risa n’iryatewe imirwi, ukumva uyu munsi hari abatangaje ko ari bo bayobozi, ejo ukumva abandi, kandi buri wese avuga ko impinduka yakurikije amategeko. Muri iyi minsi, PS Imberakuri yasezerewe mu Mpuzamashyaka yari isanzwe izwi ku izina rya P5 (plate forme y’amashyaka 5, Ihuriro nyarwanda RNC, FDU Inkingi, Amahoro People Congress, PDP Imanzi, aba bakaba bamaze gusezerera PS Imberakuri bavuga ko bitewe n’uko basanga nta bwumvikane buri mu bayoboye iri shyaka. Muri iyi minsi hasohowe amatangazo menshi afite cachet y’iri shyaka nyamara bigaragara ko abayasohoye batumvikana ku cyerecyezo cy’iri shyaka; ndetse bagaragagaza ubuyobozi bushya butandukanye. Hari irigaragaza ko perezida w’ishyaka akiri Me Bernard Ntaganda, hakaba n’itangazo rivuga ko umuyobozi mushya w’agategeanyo ari Sylvère Mwizerwa.
Muri iki kiganiro turumva uko abo ku ruhande rw’ubwo buyobozi bw’agateganyo buvuga kuri ibyo bibazo by’ishyaka, turabaza Victor Safari ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi, turanumva Me Bernard Ntaganda ukomeza gushimangira ko akiri Perezida fondateri n’umuyobozi mukuru wa PS Imberakuri
Safali n’abandi nabagira Inama yo gushinga iryanyu shyaka kuko ibitekerezo muvuga mufite bitandukanye n’ibya Me Ntaganda Bernard. Kandi mureke kumugonganisha n’abandi bakorana. Niba hari avantages abasaba kugira ngo mukorane nimubyigeho mubumbatire ibyo hanze abumbatire ibyo mu gihugu, maze mujye mbere. Erega abatutira batongana Barunda ukubiri! NIMWUBAHE IMVUNE ZE ZOSE