Bukavu: Haravugwa igitero cy’inyeshyamba cyatunguranye!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru avugwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari ubu ni ay’igitero cyagabwe ku mujyi wa Bukavu. Nk’uko bitangazwa na Radiyo “Ijwi ry’Amerika” ndetse na “Les Volcans Newsnet“, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021,  umujyi wa Bukavu wagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro. Ni nde wagabwe icyo gitero? Yari agamije iki?

Ahagana saa saba z’ijoro (1:00) zo kuri uyu Gatatu, abaturage b’umujyi wa Bukavu bakanguwe n’urusaku rw’amasasu yarashwe n’abantu bitwaje intwaro batari bamenyekanye kugera mu gitondo. Kuva ahagana saa cyenda (3:00) z’ijoro kugera hafi saa yine (10:00) z’igitondo urusaku rw’amasasu rw’imbunda nto n’inini rwari rucyumvikana muri uwo mujyi. Bivugwa ko Komini eshatu zirimo Bagira, Kadutu, na Ibanda arizo zibasiwe cyane n’icyo gitero. Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye cyane mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu izwi nka ISP.

Jenerali de Brigade Bob Cirubi, umuyobozi w’ingabo ziri mu Karere ka 33, yabwiye “Radiyo Mendeleo” ikorere mu Mujyi wa Bukavu, ko abateye ari abo mu mutwe witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l’Application de l’Article 64 (CPCA-A 64). Yagize ati: “Bateye, ari nka 40 , batera ahagana Nyamugo kuri Brasserie, barasaga mu kirere, baririmba, bavuga ngo baje kubohoza igihugu. Bashatse no gutera ikigo cya gisirikare bashaka amasasu, ariko ntibabishoboye

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabije Kasi, yatangaje ko abarwanyi 6 bahasize ubuzima, bane bagakomereka naho abandi 36 bagafatirwa mpiri muri iyo mirwano. Ku ruhande rw’abasirikare ba Leta ya Congo, batatu bahasize ubuzima barimo abasirikare babiri n’umupolisi umwe nk’uko yabitangarijwe n’abashinzwe umutekano bahanganye n’abo barwanyi.

Guverineri Théo Kasi Ngwabije kandi yatangaje ko abashinzwe umutekano ba Congo bashoboye kwambura abo barwanyi biyita ko ari ab’umutwe wa CPC 64 impunda 14 zo mu bwoko bwa AK47.

Ku rundi ruhande, Umutwe uvuga ko ufite n’igisirikare witwa CPCA-A64 wasohoye itangazo uvuga ko watangije ibitero byo “kuburira leta”. 

Mu itangazo ryawo ryashyizweho umukono na Général-Major Mukono Kazinguvu Roger, Mwami Mubake Mwanankuba Jean, na Apôtre Mbaruku Lufufiyukwa, wavuze ko uharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 64 y’itegekoshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, unenga ibikorwa bya Leta ya Kinshasa birimo gukorana n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda, u Burundi na Uganda. Uwo mutwe unenga kandi imikorere ya Leta mu gucunga umutungo kamere w’igihugu, ukanavuga ko ingabo za MONUSCO zigomba kuva muri iki gihugu nta yindi nteguza kuko zananiwe icyazizanye.

Nk’uko uwo mutwe ukomeza ubivuga ngo ishami ryawo rya gisirikare rizakomeza igikorwa byaryo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ibyakozwe mu Mujyi wa Bukavu ngo bikaba byari ukuburira Leta ibigiye gukorwa ku mugaragaro.

Guverineri  Théo Kasi Ngwabije nyamara ariko we yatangaje ko hashyizweho ingamba zo guhashya izo nyeshyamba maze asaba abaturage bo mujyi wa Bukavu kugumana ituze, gufatanya n’abashinzwe umutekano, kandi bagakomeza imirimo yabo.