Maze iminsi nsoma inyandiko zisohoka mu kinyamakuru Rushyashya cya Jean Gualbert Burasa zinyibasira cyane ku buryo nshaka kugira ngo ntamera nka cya kinyoni kiguruka kitavuze kikitwa igishwi. Muri iyi nyandiko ndagerageza gusesengura imikorere ya Burasa mbihuze n’ubumenyi bwe mbahe n’ishusho y’uko Burasa ateye mu buzima bwe busanzwe.
Mu nkuru aherutse kwandika ku rubuga rw’ikinyamakuru Rushyashya, yanditse inyandiko ebyiri aho buri nyandiko yanyibasiraga kuko mu nkuru yambere yanditswe tariki ya 11 Kamena 2014 yari ifite umutwe ugira uti ( Nelson Gatsimbazi nsanga ari we murwayi wo mu mutwe) ariko agasa n’ugaragaza ko byavuzwe n’umuntu witwa Nkusi Ramesh ariko wasoma ukarangiza inkuru yose ntaho bigaragara ko byavuzwe nuwo Nkusi.
Mu nkuru ya kabiri yasohotse tariki ya 13 Kamena 2014 yari ifite umutwe ugira uti “THE RWANDAN IRIKIRIGITA IGASEKA” agenda agaragaza abantu batanze ibitekerezo ku ijambo Kagame yavuze igihe yavugaga ko bagiye kujya barasa abantu ku mugaragaro, nanjye aza kunyandikamo aho yavuze ko njyewe nahoze ndi umunyamakuru mu Rwanda nkahamwa n’icyaha cyo kwaka ruswa ngahunga.
Muri izo nkuru (niba ari inkuru koko) Burasa agaragaza ubuswa burenze urugero kuburyo n’umwana w’igitambambuga ashobora kwandika inkuru iruta iya Burasa inshuro 100.
Amateka ya Burasa mu mwuga w’itangazamakuru
Mu nkuru Burasa yanditse avuga ko nahunze kubera icyaha cya ruswa, ntagaragariza abasomyi igihe nakatiwe, ntagaragaza imyanzuro y’urubanza, nta n’ubwo agaragaza urukiko rwampamije icyaha cya ruswa, yewe nta n’aho bigaragara ko nibura yagize ubwenge buterefona mu bushinjacyaha cyangwa mu rukiko ngo abaze ku birebana na dosiye yanjye.
Burasa ni umwe mu bantu binjiye mu itangazamakuru nyuma y’intambara ariko akaba yararyinjiyemo mu buryo bumeze nk’impanuka kuko ubusanzwe Burasa ni umuntu wacikishirije amashuri ye mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, akaba atazi ururimi urwo ari rwo rwose uretse ikinyarwanda (kandi nacyo ntazi kucyandika). Amaze kuva mu ishuri yaje kuva mu cyaro ajya i Kigali kwa se wabo Nyakwigendera Kameya André wandikaga ikinyamakuru Rwanda Rushya mbere y’intambara, Burasa akajya yirirwa acuruza ibinyamakuru.
Muri Genocide ya 1994 Kameya yarishwe, hanyuma Burasa amaze kubona ko ise wabo Kameya yitabye Imana, yaje kubyutsa ikinyamakuru Rwanda Rushya nyuma y’intambara ariko agihindura izina kiba Rushyashya kugirango abana ba Kameya batazamutera hejuru bakakimwaka. Ubuzima bwarakomeye Burasa ikinyamakuru kiramunanira aza guhabwa akazi muri ORINFOR aho yari ashinzwe kwakira amatangazo yo kwamamaza, aza kwirukanwa amaze kwiba amafaranga y’amatangazo.
Muri icyo gihe byari mu mwaka wa 2002, Burasa inzara irongera imumerera nabi, yigira inama yo kongera gusubukura Rushyashya maze akorana ikiganiro na Major Furuma umusirikare warwanyaga leta ya Kagame hanyuma ajya gutunganyiriza ikinyamakuru kuri maison de la presse, ariko amakuru aba ageze mu nzego z’iperereza ko Burasa yavuganye na Major Furuma. Burasa yagiye i Bugande gucapisha ikinyamakuru agarutse maneko ziragifata burundu aba asubiye ku isuka.
Muri uwo mwaka wa 2002, leta ya FPR ikaba yarahigaga bukware uwo ari we wese wari mu ishyaka Ubuyanja rya Pasteur Bizimungu, maze Burasa aba yigiriye indi nama yo gushaka amafaranga uko byagenda kose aba ahamagaye umugabo wakoraga muri ONAPO amubwira ko natamuha amafaranga ari bumufunge kuko yamubwiye ko akora mu nzego z’iperereza.
Uwo mugabo yaje kubwira Burasa ati nyereka ikarita yawe amafaranga ndayaguha nta kibazo ariko kubera inzara Burasa yari afite, ntiyatumye atekereza ahita akurayo ikarita yanditseho Rushyashya umugabo aba yinyabije mu gikari ahamagara polisi ifata Burasa amaze guhabwa ruswa y’amafaranga ibihumbi 20000frw.
Icyo gihe televiziyo y’uRwanda yarahamagawe ngo ize itangaze inkuru ya Burasa ndetse n’umunyamakuru w’Umuseso Emile Bayisenge akaba yari ahari nawe yandika iyo nkuru.
Umugore wa Burasa kuko yakoraga kuri Radio Rwanda, byabaye ngombwa ko bamureka agataha kare kugirango atabona bategura inkuru y’umugabo we mu makuru yagombaga gutambuka uwo mugoroba, amaze gutaha inkuru irategurwa irakorwa Burasa acishwa kuri televiziyo bamwambitse amapingu amanurwa muri gereza nkuru ya Kigali, aho afunguriwe yaje guteza akavuyo ku ku biro by’ikinyamakuru Umuseso abaza impamvu bamwanditse ngo kuko nta munyamakuru wandika undi, maze uwari umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso Mcdowell Kalisa amukubita iz’akabwana.
Burasa yaje guhinduka igikoresho cya FPR mu mwaka wa 2009 atangira kujya agambanira abanyamakuru bagenzi be bari inshuti barimo Jean Bosco Gasasira wayobora Umuvugizi, Bizumuremyi Bonavanture wayoboraga Ikinyamakuru Umuco na Kabonero wayoboraga Umuseso kuko muri icyo gihe ibyo binyamakuru byari byibasiwe cyane na leta ya FPR.
Abo banyamakuru baje guhunga bajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ariko bagakomeza kuvugana na Burasa bazi ko ari inshuti naho we akorana n’inzego z’iperereza z’u Rwanda kugirango azazifashe kugera aho bari muri icyo gihugu zibatsindeyo. Ibyo byaje kumenyekana ku munota wa nyuma Burasa umugambi we uba urapfubye atawugezeho.
Burasa mu buzima bwo hanze
Burasa ubusanzwe ni umusaza washakanye n’umudamu (ntari buvuge izina kubera icyubahiro akwiye) ndetse bakaba barabyaranye abana 4, uwo mudamu baje gutandukana mu mwaka wa 2010 kubera ko Burasa agira ingeso y’uburaya.
Mu mwaka wa 2010 Burasa yibasiwe cyane n’umudayimoni w’uburaya akajya arara mu tubari i Nyamirambo agataha indaya zamukubise ku buryo yari yarabaye iciro ry’imigani. Umunsi umwe Burasa yaje gutahana indaya iwe murugo aho yari atuye mu kagari ka Gabiro umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge maze ageze iwe mu rugo abwira umudamu we ngo “wowe n’uyu mukobwa tuzanye mwitoranyemo uri bundaze”. Kuva icyo gihe umugore wa Burasa afata icyemezo cyo gutana nawe maze Burasa asigarana n’indaya muri iyo nzu.
Kubera ko umugore ariwe wishyuraga inzu, Burasa yaje kwirukanwa mu nzu abura aho ajya aba atetse imitwe na none ajya kureba umugabo bita Siriro ufite Hotel yitwa Grace iri hafi y’umusigiti w’abayisiramu mu Biryogo maze amubwira ko amufiteho inkuru hanyuma amubwira ko agomba kumwemerera kuba muri Hotel ye ku buntu kugirango atamwandika.
Siriro yahaye Burasa icyumba muri iyo Hetel ye ayibamo hafi amezi 8 atishyura kuko niho twajyaga tumusanga igihe twabaga tumukeneye, nyuma Siriro nawe yaje kurambirwa aramwirukana aba yimukiye Kimisagara mu kazu k’icyumba kimwe na salon.
Nelson Gatsimbazi/Sweden