Burya nta kibi nko kurebera cyangwa gutinya kwamagana akarengane inzira zikigendwa.

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Mu mwaka wa 2013 nibwo umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kwirukana abaturage basanzwe bawutwaragamo Taxi Mini Bus izi bakunze kwita twegerane maze imihanda yose yo mu mugi wa kigali igabirwa abantu batatu( “kampani”) nubu kandi nibo bonyine bemerewe kuwukoreramo ibyo gutwara abantu.

Icyi cyemezo cyashegeshe abaturage batagira ingano bari barikokoye baka inguzanyo mu ma banki ndetse abenshi muri bo ibyabo byatejwe cyamunara abandi ubu bahindutse abatindi nyakujya mu kanya gato nk’ako guhubya nyamara baribwiraga ko ntaho bazongera guhurira n’ubukene.

Bamwe mubatwaraga izi taxi nto bagerageje kwamagana ubu bwikanyize no kwikunda kw’abanyembaraga bari bagabiwe iyi mihanda yose yubatswe mu mafaranga ya buri munyarwanda. Hari n’abahisemo kuruca bararumira ngo batagirirwa nabi dore ko ubutegetsi bwababeshyaga ko bo bemerewe kujya gukorera uyu murimo mu ntara ndetse no mu nkengero z’umugi wa Kigali.

Ubu abo bose bari bashyizwe mu nkengero z’umugi wa Kigali ahenshi naho barahirukanwe maze ba banyembaraga bagabiwe imihanda yose ya rubanda naho bashyiramo imodoka nini kuko bari bamaze kuvumbura ko naho harimo kuboneka amafaranga.

Ubu noneho nabari bahungiye iyo mu ntara ifirimbi y’abanyembaraga yaragije kuvuzwa akabo kashobotse niba noneho babambutsa umupaka ntimubimbaze!

Nimugoraba ubwo nari nibereye ku icumbi mbaye ncumbitsemo nabonye ku nsakazamajwi n’amashusho ya kimwe mu bitangazamakuru bigihanyanyaza bigaha ijambo rubanda igataho amarira,abari baragiye gukorera iyo mu ntara mu karere ka Rusizi barimo gutayanjwa barira ngo nibatabarwe kuko ngo amafaranga basanzwe batanga yazamuwe cyane ngo hagamije kubirukana muri za gare! Bagiraga bati” twari dusanzwe dutanga amafaranga ya parikingi ibihumbi 24 buri kwezi tukanasora igihumbi cya buri munsi bati none ngo parikingi bayizamuye bayishyira ku bihumbi 75 buri kwezi kandi na cya gihumbi cya buri munsi nacyo tukagitanga!

“Iki cyemezo kandi cyafatiwe abatwara za taxi nto bita mini busi gusa. Izi ndushyi zari zisanzwe nubundi ziri kureba uko zasunika iminsi ngo kuko naya kuyabona byari ikibazo gikomeye ..! Nyamara ngo zatakambiye ukuriye koperative azisubiza ko zigomba gutanga ayo mafaranga zitabishobora zigashaka ahandi zijya gukorera cyangwa guparika!

Byumvikane ko atari hano mu Rwanda kuko zabwiwe ko amabwiriza yaturutse hejuru(hejuru naho ntimuhambaze ariko harazwi!). Mu gutakambira ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ubishinzwe yavuze ko ntacyo yabamarira ko cyakora bari bujye gusuzuma niba imisoro isanzwe y’akarere yo itakozweho naho abandi ngo bakomeze bashakire umuti w’ibibazo byabo mu makoperative babarizwamo! Munyumvire namwe ! Bisa naho aba baturage batabarizwa mubo aba bayobozi bashinzwe kureberera no kurengera!

Ibi rero bisobanuye ko umuntu wibeshya ko nabona mugenzi we inzu ye itwitswe akinumira ati ntacyo bitwaye ubwo atari iyajye ihiye reka nicecekere,aha aribeshya cyane. Bamwe muri aba bashoferi ba Taxi batereranye bagenzi babo ubwo bajyaga kubaza inteko ishingamatetegeko y’uRwanda impamvu bavangurwa bakanahezwa ku byiza by’igihugu maze bagenzi babo umwe agacaha undi aha ngo hato batanamubuza no gukorera naho mu nkengero cyangwa mu ntara none dore hose babasanzeyo babigijeyo burundu! Ubuse ntimubona ko ibyo twita gushaka agahenge ko nacyo bimaze ko ikiruta byose ari ukwamagana ikibi n’akarengane hakiri kare kandi buri wese akababaro ke tukakumva nkaho natwe katuriho bicyo twese tukabasha gufashanya mu kubaho mu mahoro no mu bwisanzure bushoboka?

Mbese mu magambo ahinye Taxi mini busi yasoraga ibihumbi 54 buri kwezi none izajya isora ibihumbi ijana na bitanu 105 buri kwezi utabishoboye agashaka ahandi ajya. Mbese muri make izi minibus zigomba kubisa amakwasiteri(Coasters) ya ba bakire. Mbese ni uburyo bwo kubigizayo mu Kinyabupfuraryarya cyangwa nuwahanyanyaza akaba ahari ntagire icyo ashyira mu mufuka we gisagutse ngo kimuzamure we n’umuryango we! Mbese ubu uyu muntu azabasha kubona aya mafaranga anabashe no gukoresha iyi modoka ye mu gihe yakeneye ibindi byuma bishya cyangwa akazi ke gahindutse gusorera gusa abaherwe bubatse gari?

Reka twizere ko wenda Nyagasani azavugira muri abo bantu ngo bo hejuru bagaca inkoni izamba bakumva ko n’aba batunze utumodoka duto nabo ari abanyarwanda batunze imiryango kandi nabo bagomba gufashwa ngo bazamuke aho kubahuhura ngo bave mu nzira.None se koko bikomeje gutya tukajyana n’abafite amikoro menshi gusa ubwo tuzakemura gute ikibazo cya za mayibobo z’abasaza n’abakecuru,ibikwerere n’amajigija,abasore n’inkumi ndetse n’ibitambambuga bizakomeza kwisanga mu muhanda kubera gahunda zifunga inzira z-abadite amikoro adahagije?

Ntawanze imisoro ariko se imisoro ya byange uhave yo ubwo izaba imariye iki abenegihugu?

Boniface Twagilimana

1 COMMENT

Comments are closed.