Umunyemali Bertin Makuza yitabye Imana.

Bertin Makuza

Amakuru agera kuri The Rwandan muri uyu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2016 aravuga ko umunyemali Bertin Makuza yitabye Imana.

Amakuru atangazwa n’igitangazamakuru igihe aravuga ko uyu musaza w’umunyemari yari yaramutse neza kuri uyu wa Gatatu, gusa ubwo yari mu modoka agana mu mirimo ye isanzwe atwawe n’umushoferi yaje kumva atamerewe neza na mba, bahita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije. Ahagana mu ma saa sita z’ijoro inkuru y’uko yashizemo umwuka nibwo yamenyekanye.

Bertin Makuza witabye Imana ku myaka 74 y’amavuko yamenyekanye kuva mu myaka ya za 1980 kubera uruganda rukora amagodora Rwandafoam ndetse na sosiyete yacuruzaga igikomoka kuri Peteroli SGP (Société Générale des Pétroles) ibyo bikorwa by’ubucuruzi akaba yari abifatanije n’abantu bari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana. Uvugwa cyane ni Colonel Laurent Serubuga wari umugaba w’ingabo z’u Rwanda wungirije, bikaba binavugwa ko igihe inkotanyi zitera tariki ya 1 Ukwakira 1990, Colonel Serubuga yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga bw’imwe mu masosiyete yari afatanije na Bertin Makuza.

Amakuru The Rwanda yashoboye kubona avuga ko Colonel Serubuga ari we wafashije umunyemali Bertin Makuza guhungira muri Hotel des Mille Collines aho yaje kurokokera Genocide mu 1994, icyo tutashoboye kumenya n’uko Bertin Makuza yaba yarasubije Colonel Serubuga imigabane yari afite mu masosiyete bari bafatanije nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi mu 1994.

Ikindi cyavuzwe kuri Bertin Makuza ni uko mu myaka ya za 1980 ihera habayeho guhwihwisa ko Bertin Makuza yaba yaritwikiye uruganda rwa RwandaFoam kuri ngo ashobore kubona amafaranga y’ubwishingizi.

Mu gihe Paul Rusesabagina yahabwaga igihembo na Lantos Foundation izina rya Bertin Makuza ryongeye kugaruka mu bitangazamakuru aho Bertin Makuza, Bernard Turatsinze Makuza, Wellars Gasamagera n’abandi barokokeye muri Hotel des Mille Collines bari mu gikorwa cyo kwerekana ko ngo Paul Rusesabagina atabakijije ahubwo bakijijwe n’izindi mpamvu ahubwo ngo Paul Rusesabagina yari yikurikiriye inyungu z’amafaranga.

Mu minsi ya vuba aha Bertin Makuza yongeye kuvugwa cyane kubera inzu Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika. Bikaba binuganugwa ko iyo nzu yaba ayifatanije n’amasosiyete y’ubucuruzi ya FPR na Perezida Paul Kagame.

peace-plaza
Makuza Peace Plaza

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Marc Matabaro

Email: [email protected]

1 COMMENT

Comments are closed.