Bwana David Himbara tubwize ukuri

Iyo nsoma inyandiko za Himbara n’amasesengura akora mu by’ubukungu byerekana ko ari umuntu w’umuhanga. Nta gushidikanya ko yaba mu bahanga mu by’ubukungu u Rwanda rwagize muri iyi myaka ya vuba. Himbara adufasha kubona neza uburiganya n’ibinyoma biri muri politiki y’ubukungu bw’u Rwanda. Muri iki gitekerezo cyange ndagira icyo mwisabira nk’umuntu w’umuhanga mu by’ubukungu uri mu bubatse politiki y’ubukungu y’u Rwanda.

Himbara uri mubateguye umurongo ngenderwaho mu by’ubukungu bw’u Rwanda. Nk’umujyanama wa perezida mu by’ubukungu ibyemezo byinshi byafatwaga wabaga ubizi. Ibyo utwereka ni byo kuko ibyinshi natwe turabyirebera tuzi aho ubukene n’inzara bitugeze. Byose kandi bikaba ingaruka z’ibyateguwe mu rwego rw’ubukungu.

Twibukiranye

Uribuka za microfinances zikura nk’imegeri ubundi tukayoberwa aho ziciye zisize zikenesheje abaturage, biriya byose mwari mwabiteguye. Uziko amabanki yariho mbere hafi ya yose mwayahombeje andi mukayegurira abanyamahanga. Ndumva abahanga mu by’ubukungu aribo bahimbye iyo tekiniki. Uzi aho sacco zigeze zihomba buri munsi ari nako zikenesha abaturage kuko na Banki y’Abaturage bayivanyeho ngo kuko ari iyo hambere , nyamara ukuntu yafashaga abaturage? Ni iyihe Sacco washyiramo amafaranga wizeye ko amaramo umwaka,umwe mubakozi bayo atayateruye ngo yigendere?

Ni nde muntu ushobora kubona isoko atoherejwe n’icyama cyangwa ngo yemere kuzatanga iritubutse mu cyama. Ni bangahe mu bacuruzi basubiye ku isuka ngo kubera imisoro kandi bigakorwa igihe bashakiye akenshi bazira ubwoko bwabo no kuba batagitanga umusanzu uhagije mu cyama, gisigaye kirya kurusha urupfu.

Inama, iminsi mikuru, ndetse no kwiyamamaza bikorwa n’imisanzu y’abaturage icyama kibakamuramo bahereye kuri serumu ya mwarimu. Iyo hagize ukorora aba yanga igihugu afite n’ingengasi. Ni gutyo nta muturage ushobora kuzamuka ngo atere imbere icyama kitamuhaye uburenganzira. Ibyo ndumva ari mwe mwabiteguye kuko ubona ari ibintu biteguranye ubuhanga. Ujya kubona ukabona mu mujyi runaka abacuruzi baho bose barahombye n’amazu yabo aratejwe, wabaza bakakubwira ko batari bagitanga umusanzu neza. Byabaye nko kugaburira urupfu.

Uburezi ari nabwo iterambere ryubakiyeho uzi uko riteguye. Guha abantu ibipapuro ngo ni diplome uzi neza ko ntacyo wabigishije Dogiteri wo mu Rwanda atabona n’akazi i Kabale kandi ngo hagasoka umubare mwinshi na bwo ni ubugome mu bundi. Kurangiza amashuri abanza umuntu atazi gusoma akarangiza ayisumbuye nta rundi rurimi azi uretse ikinyarwanda nacyo gipfuye ni agahoma munwa. Ibyo byose byarateguwe: igihugu cyuzure injiji bityo abana b’indobanure bazayobore ntawubagisha impaka kuko bo bazaba bize mu bindi bihugu cyangwa mu mashuri bateganirijwe atameze nk’ayandi. Uzi kwitegereza abona ari gahunda ndende y’Inkotanyi bikozwe n’abacurabwenge bazo.

Ni byinshi ndavuga bike. Iyo bigeze ku itegeko ry’ubutaka uhabona “ubwenge“ buhanitse. Abahutu benshi batunzwe n’ubuhinzi. Ni ukuvuga ngo ifatizo y’ubukungu n’imibereho yabo ni ubutaka. Abahutu batwambuye amasambu yacu mu 1959 reka tubahime. “Ubutaka bwose ni ubwa Leta“. Ufite isambu nini (akomoka kubadutwariye amasambu mu 1959), azajya ayisorera. Ufite nto we asanzwe ageze kure kuko inzara izamurangiza.

None Kuki inka zose zitaba iza Leta ?, Abafite nyinshi bakazisorera? Sinzi imyaka Inkotanyi zateganije ngo abahutu bose babe bakennye abandi bararangiye gusa si myinshi. None umuntu ubeshejweho n’ubuhinzi ukamwaka ubutaka bigenda bite?

Simvuze ibyo kumutegeka guhinga ibitazaramira abana be byo birababaje. Nta masaka igikoma kizavahe? Ni gute abana batazarwara bwaki? Nkaho bidahagije imyaka ikarandurwa, intoki zigatemwa bikitwa iterambere bikavugwa nk’imihigo, bakabiha amashyi. Ni ukuvuga ko ari imigambi iteganijwe. Njye nabanje kugira ngo abagoronome babikora ni abaswa nyamara baraminuje ahubwo bari kuzuza umugambi wateguwe n’Inkotanyi.

Turwaneho

Himbara ko uzi n’ibindi bidutegereje biri imbere watwibiye akabanga tukamenya uko tuzabyakira. Mwateguye gute kurangiza abahutu (abakene)?

Ese buriya ugira ngo hari umututsi uri muri biriya byiciro byo hasi by’ubudehe? Ate se yarubakiwe amazu, agahabwa inka, akishyurirwa byose agahabwa buri kwezi amafaranga aruta aya mwarimu? Ukeka ko umututsi warangije amashuri akabura akazi ari uwuhe? Abashomeri ni bande?Ukeka ko hari umutusi urwaza bwaki cyangwa ngo arware amavunja?

Gutekinika bakereka amahanga ko turi aba mbere muri byose ntacyo bintwaye cyane mbashije kwihingira utujumba,udusaka n’udushyimbo nkagaburira abana banjye.

Himbara witubwira ibyo gutekinika babeshya amahanga. Amahanga ntacyo ambwiye twabaye dutya arebera. Tubwire ibiduteganirijwe mu rwego rwo kutwumvisha. Tumenya uko tubyifatamo, abakiri bato basuhukire mu bindi bihugu n’ubwo zidusangayo zikadutwikira amaduka. Ndabizi urabizi kuko uri mubahanga babiteguye.Nyabuneka tuburire, tuzagufata nk’intwari kuko uzaba waraturwanyeho.

Musoni Emile