Mu gitondo cyo kuri uyu cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2016, ku igorofa itaruzura ya Muvuzankwaya Leonidas, iherereye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, hasanzwe umurambo w’umusore wasanganywe ibikomere mu mutwe, gusa kugeza n’ubu ntiharamenyekana icyo yazize.
Uyu musore wasanzwe yitabye Imana, yitwa Iyamuremye Samuel wari ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba yakomokaga mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Muhondo, mu mu mudugudu wa Mwange. Ubusanzwe ngo yakoraga akazi ko kwikorera imizigo y’abantu mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi.