Muvandimwe Jean Baptiste Nkuliyingoma Gira amahoro !
Gira inshuti nyanshuti !
Gira u Rwanda!

1. Nkimara kubona inyandiko wanyujije mu kinyamakuru The Rwandan, inyandiko wahaye umutwe : “Inyito ya jenoside yakorewe Abahutu aho bukera irasenya opozisiyo”, nsanze ari ngombwa kugira icyo mvuga, mu magambo make, kugirango abadukulikira basobanukirwe, cyane cyane abato b ́i Rwanda n ́amateka yacu batabayemo. Mbanje kugushimira ko wafashe igihe cyawe ukankurikira kandi ugafata umwanya wawe ukandika ibyo utekereza ku butumwa natanze. Nyemerera rero tuganire kivandimwe, kandi tuganiririre muli uru ruhame rwa benshi kugirango duce amazimwe bityo dutange umucyo ku bibazo twembi twakomejeho.

2. Uravuga uti : niba naravuze ko ntazi aho ijambo ryavugiwe, nkaba ntazi n’abo ryabwirwaga, kubera iki nihutiye kugira icyo mbivugaho ? Ahangaha ndagirango nkubwire muvandimwe yuko ntabwo wakwumva ijambo ritajyanye n’ukuli cyangwa se ridashakira abanyarwanda icyiza, ngo ujye gutinda mu makoni wibaza ngo ese ryavugiywe hehe ryabwirwaga bande, kuko ni hahandi iryo jambo ni ubumara : ririya jambo rya Mukankusi narifashe nk’ijambo ry’uburozi ku muryango nyarwanda. Ahari wenda nguuhaye urwaho rwo kongera kunyitirira akaminuramuhini, nyamara mu byo abanyarwanda twazize harimo no gupfukirana, gusiigiriza no kwogagiza ibibi.

3. Ririya jambo ngo “ntashobora kuvuga jenoside yakorewe abahutu ndetse ngo akangurira na bagenzi be bo muli opozisiyo kutarangazwa n’inyito ya jenoside yakorewe abahutu ngo kuko jenoside izwi ari imwe, ubwicanyi bwakorewe abahutu buzashakirwa inyito agatsiko karavuyeho”. Niyo mpamvu numvise ko ngomba kumusubiza kandi nkamuha inama yo kureka gusesereza abanyarwanda babuze uruvugiro rw’ibyababaheho. Kwumva avuga ko akangurira abandi batavuga rumwe n’agatsiko kutita ku nyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu mu gihe yemeza ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside ngo kuko “amahanga yayemeje”, nasanze ari ukwubaka ingengabitekerezo nshya “une doctrine” ifite ubumara n’uburozi bushobora kuzatuma haba n’izindi za jenoside mu Rwanda.

4. Impamvu mvuga ko iyo ngengabitekerezo y’umuvandimwe Ambassadrice Charlotte Mukankusi ari uburozi ku muryango nyarwanda, ni uko byumvikana neza ko atifuza ko jenoside yakozwe na Leta yakoreraga ashishikaye yavugwa ngo igire icyicaro mu mitwe y’abanyarwanda. Agakingira ikibaba Leta y’agatsiko yakoreraga ashishikaye, ari nako asaba abahutu kumufasha we na bagenzi be bahoranye ku mbehe y’agatsiko ngo bakureho Kagame-FPR-DMI maze barunde abanyarwanda mu bwato bwa FPR-DMI ivuguruye, kuko mu by’ukuli nta kibazo bafitanye na FPR-DMI, uwo bafitanye ikibazo ni Kagame nyirizina. Aha rero ndahasanga ikinyoma gikomeye n’umutego mutindi utezwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, kandi ikibabaje ni uko uwo mutego utezwe abahutu, mu by’ukuli utezwe umuryango nyarwanda wose, kuko iyo jenoside y’abahutu badashaka kwemera ubu ntabwo bazayemera bamaze gushyikira ubutegetsi, n’umuhutu uzagerageza kurihingutsa bazamwihutana.

5. Nk’umunyarwandakazi wabonye itsembabwoko ryakorewe abatutsi rero ngatinya nkomeje ko abahutu nibakomeza gupfukiranwa hano hanze na nyuma bagera imbere bagapfukiranwa ndetse bakanicwa bazizwa gusaba ko amaraso yabo nabo yahabwa agaciro kuko ntacyo amaraso y’abatutsi ayarusha, umuryango nyarwanda uzongera uhahurire n’ishyano kuko hashobora kuba n’amakuba aruta ayabaye muli 1994. Ndi umunyarwandakazi wabonye ibintu nsubira ibindi kandi natakaje igice kinini cy’umuryango wanjye muli 1994, ndi umubyeyi ufite abana haba hanze haba n’imbere mu Rwanda, sinifuza rero ko inyota ya bamwe y’ubutegetsi budasangiwe yakongera gutuma haba izindi jenoside mu Rwanda rwacu. Niba iyi myumvire yanjye ari yo wita politike y’akaminuramuhini, nabyo ni uburenganzira bwawe. Nyamara iyi myumvire yo kwanga ko hari abanyarwanda bicwa nk’ibimonyo niyo yari imyumvire ya Nyakwigendera kandi Nyakwubahwa Seth Sendashonga ; ibitekerezo nk’ibi by’uburinganire bw’abanyarwanda nibyo byatumye asezera muli Leta bukeye Kagame-FPR-DMI baramuhitana. Sinzi rero niba yaragize ubwo butwari buhara amagara ye ikigo cyashinzwe kimwitirirwa kikaba giharanira ko abanyarwanda bamwe basimbagizwa ubwicanyi bakorewe bukitwa jenoside kandi bugacuruzwa nk’isukali muli boutike, mu gihe abandi banyarwanda bacecekeshwa ubwicanyi bakorewe bugategereza ko ababubakoreye ari bo bazabuha izina bamaze gusubirana ingoma.

6. Muvandimwe Yohani Baptista Nkuliyingoma, birumvikana ko utakwifuza ko jenoside yakorewe abahutu yakwitwa ityo kuko iyo Leta y’agatsiko yakoze ubwo bwicanyi nawe wari uyirimo ndetse unafite umwanya w’imbere nka Minisitiri w’itangazamakuru ukaba n’umuvugizi wa Leta. Aliko ntabwo ukwiye guterwa ipfunwe n’izi mpaka, ahubwo nk’umuntu wari mu nda y’ingoma y’agatsiko ukaba wari umusangirangendo wa Nyakwigendera Sendashonga, wagombye gutanga umuganda ugaragara wo gufasha abanyarwanda kwibuka amabi bakorewe icyo gihe, kandi nk’imena mu banyarwanda bariho icyo gihe ukagira ishema ryo kwemera no guhamya ikibi cyabaye iwacu utagiye mu kigare cy’abavuga ngo iby’iwacu bizemezwa n’abazungu.

Bikorewe i Berlin (Allemagne)

None taliki ya 10 Gicurasi 2021

Chantal MUTEGA