Kigali: Abarenganywaga ku bw’imyiteguro ya CHOGAM ubu baramwenyura

Perezida Kagame n'umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ubwo yari mu ruzinduko i Kigali

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hashize iminsi ine hamenyakanye icyemezo cyo gusubika Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Summit ) yagombaga kubera i Kigali, kugeza ubu mu biganiro ahahurira abantu, haracyumvikanamo akanyamuneza ko kuba iyi nama yari yarababujije amahwemo n’amajyo isubitswe.

Mu ikubitiro abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto, kimwe n’abacuruza bagenda (abazunguzayi), ni bamwe mu bagaragaza ibyishimo, kuko bari basigaye bafatwa umusubizo, nta gisobano nta mpamvu, bakajya gufungwa kandi ntibakorerwe amadosiye.

Abazunguzayi basanzwe bahura n’aka kaga, kuko Leta y’u Rwanda ibafata nk’inzererezi cyangwa abandi bose yita umwanda mu gihe cy’inama mpuzamahanga, bakirukanwa mu mujyi, abatindiganije  (batagira aho bataha mu ntara) bagafungwa bakazarekurwa inama zarangiye.

Mu gutegura CHOGAM, ba bazunguzayi bafatwaga kimwe n’indaya, Mayibobo, inzererezi, bose bagashyirwa mu gatebo kamwe, bagafungwa. Banahamagawe kenshi babeshywa ngo bagiye kwandikwa bazahabwe inkunga yo kwihangira imirimo mbere y’itangira rya CHOGAM ariko abatari bake mu bagiye kwiyandikisha ntibatashye, kuko bahise babakukumba.

Ibi byabaye mu turere twose tugize umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge) ariko abagiye bakusanywa bagafungwa, ahanini bakaba abatuye hafi y’imihanda migari cyangwa mu nsisiro (centers). Mu ikubitiro I Remera hafi ya Giporoso ugana Kabeza, ahazwi nka Cooridor hasenywe inzu nyinshi, ngo ni akajagari, hagamijwe kwirukana abasore n’abakobwa bari bahatuye babeshejweho n’imirimo ya Nyakabyizi cyangwa gutega indege (aho bategerereza abakiliya bubakisha, cyangwa b’izindi serivisi ziciriritse).

Aba Motari nabo ntibari borohewe, kuko gahunda yo kugabanya Moto ziri muri Kigali yari ikomeje gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane, ku rwego rwo kuba abaduhaye amakuru batangaza ko izari zimaze gufatwa zikabakaba ibihumbi bibiri, kandi ntibanabwirwe igihe bazazisubirizwa, ndetse n’abishyuraga amande y’ibihano bakaba batazisubizwaga.

Aba motari rero bari bafunze umwuka bategereje kuzasubizwa moto zabo CHOGAM irangiye, ubu noneho baramwenyura kuko ngo bizeye ko bari buzihabwe vuba, mu gihe icyabakangaranyaga kitagihari.

Abantu bake cyane basanzwe barangwa no gufana igikozwe na Leta icyo ari cyo cyose batitaye ku ngaruka zacyo, nibo bonyine bakiri kwijujuta ngo Kuki CHOGAM yongeye kwimurwa, ariko Abanyarwanda benshi muri rusange, by’umwihariko Abanyakigali, bo banejejwe no kubona agahenge.