CLIIR:ITANGAZO KU BIHERUTSE KUVUGWA MU NAMA YO KUWA 30 KAMENA 2013 YAHUJE Paul Kagame N’URUBYIRUKO RW’U RWANDA

Umuryango CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda) wamaganye byimazeyo, ibyavugiwe mu Inama yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ifatanije n’umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeanette Kagame, umufasha w’umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda.

Umuryango CLIIR, ntabwo wishimiye namba, ibyavugiwe muri iyo nama yahuje urubyiruko n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame. Kuko ibyayivugiwemo byari bigizwe n’amagambo akarishye yuzuye ikinyoma, ubushotoranyi n’agasuzuguro ku banyarwanda b’ingeri zose bumva igihugu cyabo cyayoborwa mu buryo bwa Demokarasi isesuye, izira igitugu n’akarengane, urugomo n’ikinyoma.

Muri iyo nama umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yongeye kwihanukira ahimbira ibyaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ayoboye, ataretse no kongera kwikoma mu magambo akarishye abo aribo bose bashaka kwimakaza UKURI, UBUTABERA, amahoro ; ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Byumwihariko umuryango CLIIR wamaganye igikorwa kigayitse cyakozwe nk’umuhango wo kwihana ibyaha, ibyo bikozwe n’abana bamwe bo mu rubyiruko rw’Abahutu batoranijwe bakemezwa ko bagomba kwihana bakanasaba imbabazi kandi bakabikora mu izina ry’ubwoko bw’Abahutu, nkuko mw’ijambo rye, Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu, yaramaze kubibakangurira. Nabo nk’urubyiruko rw’Abahutu bakabikora batabanje kureba ingaruka za hafi cyagwa za kure zuwo muhango. Twibutse ko Leta ya Perezida Kagame itahwemye kwibasira abanyeshuri b’abahutu ibashinja kurangwa no gukwirakwiza « ingengabitekerezo ya jenoside » mu bigo byinshi by’amashuri. Guhera muri 2004, hafunzwe abanyeshuri n’abarimu benshi bakomoka mu bwoko bw’abahutu bazira icyo cyuka cy’uko abana n’abarezi b’abahutu batozwa kandi bakwirakwiza iyo ingengabitekerezo mu mashuli no mu gihugu. Bityo, umwana w’umuhutu akazajya ahohoterwa, igihe icyo aricyo cyose, ashinjwa kuba yaravukanye cyangwa yaratojwe n’abarezi be cyangwa ababyeyi be « ingengabitekerezo ya jenoside ». Iryo honyorabahutu rigashimangirwa mu gihe abaregwa ubwicanyi mu ngabo n’abakada ba FPR-Inkotanyi badahwema kongererwa AMAPETI mu gisirikare no kuzamurwa mu ntera mu butegetsi bwa Leta ya Perezida Paul Kagame.

Aha twakwibutsa ko umukuru w’igihugu Paul Kagame we ubwe, muri iyo nama, yari yaciriye urubyiruko amarenga avuga ko we hagize umwitakana ko yishe abantu ahawe amategeko na Perezida Kagame, ko we ubwe atazuyaza kumwihakana. Birababaje kuba we cyangwa abamwungirije barahatiye urubyiruko kwirega no kwihana ibyaha mu izina ry’Abahutu. Biragaragara ko nta mahoro yifuriza urwo Rubyiruko, mu gihe arutegeka gukora ibyo we atakwihanganira gukora. Ni ukuvuga ko yateguye kandi yategetse urwo rubyiruko kwikorera UMUSARABA w’icyaha cya GENOCIDE kandi ubwo bwicanyi bwarabaye bamwe muri urwo Rubyiruko bakiri bato cyangwa bataravuka.

Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa ko icyaha ari gatozi, uwakoze ibyaha agomba kubisabira imbabazi ku giti cye byaba ngombwa ko abihanirwa akabihanirwa ku giti cye kandi ibyo bigakorwa mu butabera busesuye ntawe urenganijwe nkuko byagiye bibaragara mu manza z’ikinamico zaciwe n’inkiko gacaca. Twibutse ko za gacaca zagizwe igikoresho cyo guhonyora abahutu b’inzirakarengane bari bararokotse ubwicanyi bw’ingabo z’inkotanyi no gufungirwa ubusa bagapfira cyangwa bakaborera muri za gereza.

Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa abayobozi n’abanyarwanda muri rusange, ko bakwitondera kuyobya urubyiruko barushora mu (bitabafitiye akamaro) bitabahaye rwamugambi no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, CLIIR iboneyeho no gukangurira nanone urubyiruko, kudakurikira ababayobya kuko aribo rwanda rw’ejo, akaba ntawundi mugabane (Munani) urubyiruko rufite atari u Rwanda rwabo bagomba kubungabunga barushakira amahoro, ubumwe, amajyambere n’ubwiyunge birambye. Ibyo kubigeraho bakaba bagomba kugendera ku mateka y’u Rwanda mazima ; atagoramye; kandi bakirinda abashaka kubafatirana bayagoreka ari nako bashaka kubahanaguramo amateka nyayo y’ukuri.

Bikorewe i Buruseli kuwa 4 Nyakanga 2013

Joseph MATATA, umuhuzabikorwa wa CLIIR

12 COMMENTS

  1. Umva wamusaza we nkugire inama nubwo ntakuruta,Ijisho rireba ibibi gusa ku Rwanda ubu ntamahirwe rifite murwanda rwubu.Turibato,we need to build our country.”Urasaze utanduranije cyane”.Mwabayeho nimutureke natwe twiyubakire Urwanda abazadukomakoho twese bazishimira. Banza wihane ubone kurwanya umuco wo kudahana

    • Wowe Theo Titi,

      Ujye ukomeza wime amatwi abakuruta,
      uzaba ureba aho ibyo bikenya ukurikira buhumyi bizakugeza.
      Uzumva amaso yatukuye !

      Ushatse wahindura imyumvire mugenzi, ukubaha abakuruta.
      Kuko biriya bintu Joseph Matata yasesenguye birakomeye,
      ntibyoroshye na mba.

      Ngo ibijya gucika bica amarenga.

      J.K

  2. Ntawutagaya Kagame nagatsikoke kagame yavuze amgambo azagiringaruka kumunyarawnda nibu mumyaka 30 nibura irimbere. Arikongirambaze Kagame muri za 60 nkuko yabivuze ko mushkiiwe birirwaga bamutangaho urugera rwizuru niwe mutsi nyawe wenyine wigaga kurikiriyago kibutare ati ntibabibwyei nabimenye ejobundi 1973 ngo ariko ntacyo bigaragara ko Kagame atayoboye ahubwo arimoguhora azahumeka abahutu abaze abandi abagize ibigoryi nko kuvuga ngo nibihane bemeri cyaha batakoze mwibukeko itegeko ry’urwanda uhamwe nicyaha nkakiriya cg agafungwa hejuru yamezi 6 aba afite imiziro ntacyoyakora murwanda nibwo buryo akoresha mukwemeza urubyiruko ibyaha nimushishoze rubyiruko mboneyeho no kwemeza ko Kagame ntayindintego uretse gukanga izopfubyi zabahutu zimurimbere nimuhaguruke twibohoze kabone naho hagira bamwe baba bitambo bya damukarasi iraharanirwa.perezinda wubakiye kukinyoma nkuyu nuwo kwamaganwape.

  3. ahhhh banyarwanda mukwiye gushishoza kuri bari kutubibamo cyane cyane rwanda rwejo kuko haba nijambo ryi mana rivugako umuntu azabazwa ibye kugitike ubuse kagame nawe azabazwa ibya fpl byose ra?

  4. ariko ko burigihe murwanya kagame mukamurwanya no mu mafuti,reka mbaze kano kagabo ngo ni matata wigeze ubona kagame ahagurutsa abo bana babahutu ngo ni basabe imbabazi????? nibo bihagurukije ubwabo kuko mwe abakuru mwabakojeje isoni ni kimwaro burya ntuzi amahoro no kuruhuka bagize ba maze kusaba izo mbabazi kagame nu mu byeyi arabaruta nta nubwo wowe matata wamugera no mu nsi yi kyirenge iyo wunva abobana bavuga ko base babo bafunzwe ariko biga za kaminuza kandi banafite na kazi mwarangiza ngo abana babahutu ntibiga, ubwo nti muba muvuga ubusa,umukobwa ufite maman we ufunze yakoze genocide yarivugiye ko atibaza ko yakora muri presidence kuko maman we yishe abantu akaba ana funze ariko ibyo ntabwo bigeze babi muhora kuko icaha ari gatozi,unva rero mbabwire abana bu rwanda bamaze gusobanukirwa nu bwo mwe mushaka kugarura amacakubiri twarabamenye never never again,ni mukomeze amafuti murimo ntaho azabageza

    • Umva wowe witwa tara, ntuzi nokuyata ahubwo urahuzagurika. Ntugasuzugure abakuruta. Abo wita abana b u rwanda nibande? Nabari mugihugu gusa? Naho abari hanze. Sebwo nibande? Biragarako nawe wabanje kuba i nyakivala witwaga impunzi uyu munsi uriyita umunyarwanda kuko uri mu gihugu. Umva nkubwire ukuri turi abanyarwanda bamaraso nubwo twabaye duhunze ibibi kya kagame kubyo twiboneye. Tugomba kuvuga kubirebana nigihugu cyacu 100%. Umva icyatumaze turumirwa. Nuko kagame ubwe yivugiye ngo “ABAHUTU BISHE ABANYARWANDA, NUKUVUGAKO ABATUTSI NIBO BANYARWANDA NAHO ABAHUTU AKABA ARI ABANYAMAHANGA” nabwo sinzi kuko afite uko abatekereza. Ingaruka yabyo nuburozi amaze gushyira mu bana b u rwanda kandi azabona ingaruka yabyo kubwo kutamenya kuvuga “Speechs”

  5. Matata, uri umuntu w’umugabo. Turakwemera mu bantu bose rwose kuko uvugisha ukuri kandi utarya ruswa. Kagame ni umugome ni umurozi. Aratinyuka akavuga ko abahutu bose bishe? Ubwo se twe dufite imyaka 22 twishe nde? Dusabe imbabazi se twakoze iki? We se ko atasabye iza kanjogera kandi ari Nyirasenge? Icyaha ni gatozi ajye abimenya. Hano mu Rwanda ntituvuga twarumiwe but ntagahora gahanze. Imana ikigende imbere ukomeze urenganure ikiremwa muntu.

  6. Njye navuye muri iriya nama mfite ubwoba n’igihunga cyinshi. Sinari nzi ko Perezida wacu arimanganya kuriya.
    None se ko yari yaratubwiye ko nta moko abaho mu Rwanda kandi koko byaramaze kuducengera, biriya yabizanye at koko?
    Kuva ubu nanjye ndabaza ababyeyi banjye bampe amakuru y’imvaho ku moko yo mu Rwanda ejo ntazagwa mu mutego.

  7. Banyarwanda mwibuke ibi. Mbere genocide yitwaga iyakorewe abanyarwanda. Incabwenge za kagame zibyigaho mubudage. Aho bahuriye baza gusanga baribeshye ahubwo izina rigomba guhinduka ahubwo ko yakorewe abatutsi. Mwumve uko guhuzagurika. None ngo abahutu bishye abanyarwanda. Yoooo diskuru nikintu kitoroshye niba ntabasesengurira ibyo kagame agomba kuvuga u rwanda rugeze mu mwobo wicuraburindi aho abafite imuli bagomba guhaguruka bakarumulikira.

  8. Nkomeza gukurikira speech za Kagame, akeneye abamutegurira ijambo kuko niba atanategura ibyo agomba kuvuga, arahubuka ntabwo ariya ari amagambo yunga abanyarwanda, ahubwo nitutitonda ngo dushishoze abanyarwanda baracikamo ibice, kandi kubunga bizatugora mwa bantu mwe!! Ndagira inama Kagame kunga no komora ibikomere by’abanyarwanda, twarababaye dukeneye uwaduhumuriza ntabwo ari ukudukura imitima nkabiriya!

  9. Urwanda ni urwabanyarwanda kdi ugoreka amateka ni utazi ubwiyunge no gusabana imbabazi ariko ukuri no gutanga imbabazi ni ingenzi ariko amakosa no gucuruza amagambo murwanda bigomba kwimuka kuko u rda ni urwa NDA komeza uturinde utugeze aho ushaka Mana y’i Rwanda kuko nubundi ni wowe waturinze mumateka yose!!!

Comments are closed.