Col Aloys Simba yaryamiye ukuboko kw’abagabo.

Col Aloys Simba

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023, ni avuga ku rupfu rwa Col Aloys Simba.

Col Aloys Simba yitabye Imana agiye kuzuza imyaka 85 kuko yavutse ku wa 28 Ukuboza 1938 avukira muri Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro.

Yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1961 muri Promotion ya 2. Muri 1973 ni umwe mu basirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda, icyo gihe ya afite ipeti rya Major.

Yakoze imirimo myinshi itadukanye mu ngabo z’u Rwanda ndetse no muri Politiki dore ko yabaye Ministre w’itangazamakuru, ndetse aba n’umudepite.

Yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992.

Yatawe muri yombi mu 2001 mu gihugu cya Senegal ashinjwa icyaha cya Genocide, yoherejwe kuburanira mu rukiko rw’Arusha atangira kuburana mu 2004 ahakana ibyaha.

Yakatiwe mu bujurire ku wa 27 Ugushyingo 2007 igifungo cy’imyaka 25, ajya gufungirwa mu gihugu cya Bénin, aza kurekurwa ku wa 29 Mutarama 2019.

Imana imuhe iruhuko ridashira.