Paul Rusesabagina Yashinje U Rwanda Kumukorera Iyicarubozo, Mu Butumwa Bwe Ku Munsi w’Ubwigenge

Ku nshuro ya mbere, umunyapolitiki Paul Rusesabagina yatangaje ko yafunguwe na leta y’u Rwanda kubera igitutu cy’Amahanga.

Ni mu gihe hari ibaruwa igaragaza ko yaba yarasabye imbabazi umukuru w’u Rwanda Paul Kagame. Mu butumwa bwe, Rusesabagina yatunze agatoki ubutegetsi ko bwamukoreye ibikorwa by’iyicarubozo n’ibindi nyuma yo kumushimuta.

Mu butumwa bwe bwa mbere yashyize hanze muri videwo yacishije ku muyoboro wa Youtube, Rusesabagina yatangiye ashimira buri wese avuga ko yagize uruhare mu gukurikirana ikibazo cye kuva afunzwe kugeza afunguwe.

Atangira Ashima Imana, umuryango we, ibihugu bya rutura birimo leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, abaharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, Itangazamakuru n’abandi.

Mu butumwa bwe, Rusesabagina wumvikana mu ijwi rifite intege nke, yabushize hanze ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Karindwi, umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge. Aributsa ko kuri we icyakabaye ubwigenge ari ikinyuranyo.

Impfundo ry’Ibibazo n’Ubutegetsi mu Rwanda

Rusesabagina yamamaye cyane kuri Filimi yiswe “Hoteli Rwanda” kubera igikorwa cy’indashyikirwa azwi ho cyo kurokora abatutsi barenga 1000 bari bahungiye muri hotel des Mille Collines. Ibi Rusesabagina avuga ko ari wo muzi w’ikibazo cye n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame nyuma yo kwambikwa umudari n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika George W Bush mu mwaka wa 2005.

Nyuma yo gukatirwa imyaka 25 agafungwa, Rusesabagina avuga ko yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo muri gereza yemeza ko ari imwe ma magereza mabi ku isi we yita “I Kuzimu”.

Yifatiye ku gahanga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda. Ni mu magambo yagize ati “Barashimuta, bakora iyicarubozo, bafungira ibinyoma, barica kandi bahimba imanza ziteye isoni ; ku bantu bose batavuga rumwe na bo”.

Rusesabagina icyo afata nk’inzira y’umusaraba yaciyemo mu gihe yari afungiwe mu Rwanda akomeza gushima Rurema ko yasohotsemo ahumeka umwuka w’abazima bitandukanye n’ibyo avuga bijya biba ku bandi. Avuga ko ibyo yahuriye na byo muri gereza mu Rwanda byongeye kumubera ishuli kuko yemeza ko uyigezemo asohokanamo impamyabumenyi.

Ati “Namenye ko ibyatubaho byose ntidushobora gupfa umunsi wacu utaragera. Nizera ko u buzima bwanjye bwarokotse kugira ngo nzababwire amateka yanjye.”

Mu butumwa bwe kandi umunyapolitiki Paul Rusesabagina, yagereranyije Politiki yo mu rwamubyaye na politiki ya ba gashakabuke izwi nka “Apariteyidi” yaranze igihugu cya Afurika Y’epfo mu myaka yo hambere. Avuga ko igihe kigeze ngo bihinduke.

Rusesabagina atangaje ibi mu gihe akimara kugera hanze y’umunyururu hahise hakwirakwira amabaruwa arimo n’iyo bigaragara ko yaba yarashyizeho umukono, Ijwi ry’Amerika itabashije kugenzura umwimerere wayo. Igaragaza ko yasohotse nyuma yo gusaba imbabazi akazihabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri iyo baruwa hari ahanditse ko yasabye imbabazi ashingiye ku zabukuru n’uburwayi bwa karande, yifuza gusanga umuryango we muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Hagaragaramo ukwizeza ko nyuma yo gufungurwa atazasubira ukundi mu bikorwa bya politiki ndetse no kwicuza ku bikorwa by’umutwe wa MRDC/FLN yari akuriye byahitanye ubuzima bw’abasivili.

 

Ijwi ry’Amerika imaze kumva ibikubiye mu butumwa bwa Rusesabagina yashatse abavugira leta y’u Rwanda igamije kumva icyo bavuga ku birego ashinja ubutegetsi.

Bwana Alain Mukurarinda umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda ntiyitabye. Mu butumwa bugufu twamwandikiye ku rubuga rwa Whatsapp yadusubije ko ntacyo yabivugaho.

Ijwi ry’Amerika yanashatse bamwe mu bari bahagarariye abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina igamije kumva icyo bavuga kuri ubu butumwa bwe. Umwe mu banyamategeko utashatse kumvikana mu itangazamakuru yatubwiye ko ubu butumwa kugeza ubu butabareba kuko yaduhamirije ko nyuma yo gufungura Rusesabagina ibyo baregeraga babihawe nk’uko urukiko rwari rwabitegetse.

Uyu yaduhamirije ko indishyi zatanzwe na Rusesabagina n’abamufasha atasobanuye abo ari bo.

Bwana Paul Rusesabagina yafunguwe mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka. Amakuru akavuga ko igihugu cya Katari cyaba cyarabaye umuhuza hagati y’u Rwanda na Amerika.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma y’uko inkiko z’u Rwanda zimuhamije ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bikomoka ku bitero by’umutwe MRCD/FN yari ayoboye.

Yageze mu Rwanda bamukuye muri Emirat zunze ubumwe z’Abarabu ku kibuga cya Dubai, mu buryo imwe mu miryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yagereranije no “gushimuta” aho yisanze mu maboko ya Kigali atari abyiteze mu kwezi kwa munani mu 2020.

VOA