Yanditswe na Frank Steven Ruta
Kuwa 08/08/2014 nibwo Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda Perezida Paul Kagame yatawe muri yombi, atangira gusiragizwa mu nkiko kugeza uyu munsi aregwa ibyaha bihindagurika, atajya yemera ariko bikarangira inkiko z’u Rwanda zibimuhamije.
Ku ntera urubanza rwa Colonel Tom Byabagamba rugezeho yihannye urukiko rumuburanisha n’abashinjacyaha bari mu rubanza rwe, kuko ari abacamanza mu rukiko ari n’abashinjacyaha bose ni abasivile kandi we akaba umusirikare.
Tom Byabagamba yitabye urukiko kuwa 16/04/2021, ahagombaga kumvwa ubujurire bwe ku cyaha yakatiweho imyaka itatu n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, cyo kwiba telefoni n’indahuzo yayo, ubwo ngo yari mu rukiko rw’ubujurire. Iki cyaha Tom yagihakanye avuga ko adaciriritse ku rwego rwo kwiba telefoni.
N’ubwo Urukiko rw’ubujurire rwamuhamije ibyaha rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare, kandi kuva icyo gihe akaba ari bwo atongeye kugaragara mu rukiko yambaye imyenda ya gisirikare, Tom Byabagamba we yemeza ko akiri umusirikare, akanabishimangiza kuba afunzwe gisirikare, azanwa n’imodoka za gisirikare, arindwa gisirikare, yambwika imyenda y’imfungwa za gisirikare, … mbese ibyo akorerwa byose abyita ko afashwe gisirikare, bityo agasanga urukiko rwa gisivili rudafite ububasha bwo kumuburanisha.
Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha busanga Col Tom Byabagamba afite uburenganzira bugenwa n’amategeko bwo kunganirwa yabanje kuvugana n’abamwunganira, kandi yari yatangaje ko yabonanye nabo umunsi w’urubanza ntabashe kuganira nabo. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko butegereje umwanzuro w’urukiko ku kuba rufite cyangwa rudafite ububasha bwo kumuburanisha.
Umucamanza yavuze ko isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku nzitizi zazamuwe na Col Tom Byabagaba no ku bujurire bwe uzasomwa kuwa 22/04/2021.