UMUKINO UKOMEJE GUKINIRWA KURI “RAPPORT DUCLERT” URACYASHOBEYE BENSHI!

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ku bw’Ikigo cyitiriwe Francois MITTERRAND, ngo haba hari abakomeje kwisiringa ku butabazi bw’u Bufaransa ku Rwanda muw’1994 (Operation Turquoise). “Rapport Duclert” nk’uko yitirirwa Vincent DUCLERT, impuguke mu bumenyi bw’amateka y’Umufaransa, yari ikuriye Komisiyo yashyiriweho gushakisha mu bushyinguranyandiko,  uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside ya 94 yahekuye u Rwanda; ikomeje kuba amayobera. Ibi biva ko ibikubiyemo, byaba bihabanye n’ibiyivugwaho mu itangazamakuru na bamwe bashaka guhaza ibyifuzo byabo.

 Mu nyandiko dusanga ku rubuga rw’Ikigo cyitiriwe Francois MITTERRAND (https//:www.mitterrand.org/Rwanda-S-en-tenir-aux-faits.html ): ho banatangazwa n’uko na nyir’ukuyitirirwa ubwe, ayivugaho ibihabanye n’ibiyikubiyemo. Ni ukuvuga ko hari umugambi, unyuriye mu itangazamakuru, wo kubeshyera iyi raporo ko yaba ishinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside y’1994; mu gihe urwo ruhare rutagaragara muri raporo ubwayo!

Nk’uko muri iyi nyandiko dusanga ku rubuga rw’iki kigo, bakomeza babisobanura, ngo hariho umugambi uteye isoni, ugambiriye kuyobya amateka. Uyu mugambi rero utajya wemera kuvugwaho cyangwa se gukomwa mu nkokora; ngo ubumbatiye ingingo y’uko igikorwa cy’ubutabazi u Bufransa bwakoreye mu Rwanda muri 94, cyajanditse iki gihugu mu mahano ya Jenoside. Ushatse wese kunyomoza uyu mugambi, ngo nta kindi akorerwa uretse guhita ashinjwa guhakana Jenoside ubwayo. Muri iyi nyandiko bahamya nta kujijinganya ko “rapport Duclert” yaburijemo uyu mugambi; kubera ko uruhare rw’u Bufaransa muri iriya Jenoside rutaboneka na gato.

Iyi nyandiko ikomeza yamagana ko Prezida Francois MITTERRAND yaba yaraguye mu mutego wo gushyigikira Ingoma ya HABYARIMANA adashishoje. Yerekana ko ibyemezo byose u Bufransa bwagiye bufata ku bihereranye n’ibibazo u Rwanda rwarimo muri kiriya gihe; byanyuraga mu nzego zabihinyanyuraga mu buryo bunoze. Igikorwa cyo gutabara muri Jenoside, cyo cyari cyaherewe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye. Ibindi bikorwa, nko gufasha gukoma mu nkokora umuvumba w’ibitero, Inkotanyi zafashwaga n’igihugu cya Uganda zari zinjiranye; u Bufaransa bwabikoze, mu nyungu zo gukumira urugomo rw’igihugu ku kindi. U Bufransa bukiva kuri urwo rugamba butatinzeho kandi, bufasha mu mishyikirano yagombaga gutuma, impunzi zarwanaga zitahuka mu mahoro yo kugabana ubutegetsi.

None umukino waba waba uteye ute !?

Leta ya Kigali yiyubikije raporo yayo yenda gusohoka, ku ngingo yo gukenguza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside ya 94. Ibizava muri iyi raporo bishobora kuzaba bihabanya n’iyi ya Duclert, tugendeye ku mikino nk’iyi, Kigali yagiye ikina cyane cyane ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege. Gushyigikirana uburyarya iyakozwe n’u Bufaransa, mu gihe ihabanye n’umugambi wo gushinja uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, ku kiguzi icyo ari cyo cyose; bishobora kuba bifite umukino ubyihishe inyuma. Uyu mukino wa politiki waba ugamije ko u Bufaransa nabwo, bugomba kuzagerera u Rwanda mu kebo rwabugereyemo, rwemera nta mpaka raporo ishobora kuzasohoka itabushimishije ! 

 U Bufaransa nabwo bukomeje umukino wa politiki kuri iyi raporo, mu mbwirwaruhame n’ibiganiro ku bitangazamakuru bikomeye mu Bufaransa; n’abagabo bazwi cyane kandi bakoranye na Prezida Francois MITTERRAND barimo abanyapolitiki n’Abasirikari. Aba bumvikana bamagana raporo idafite icyo itwaye u Bufaransa, na Prof. Vincent DUCLERT akayihinyura, mu magambo mu itangazamakuru kandi yarayitunganyije mu nyandiko. Uyu mukino ukaba waba ugamije gukura u Bufaransa mu ipfunwe, bushaka gukururirwamo nkana na Leta ya Kigali, yiriza ay’ingona, icuruza Jenoside mu buryo bwo kuyibyaza inyungu za politiki n’ubukungu. U Rwanda nk’igihugu cyivumbura kandi kigahubuka mu bikorwa byo gukoza isoni u Bufaransa; ni urwo gukuyakuya nk’umwana warezwe bajeyi n’ibihugu by’ibihangange! 

Aha kandi ntitwakiyibagiza ko, uretse no guhungabanya igihagararo cy’u Bufaransa muri politiki yayo yo ku mugabane wa Afrika, uruhare rwayo muri Jenoside ya 94 ruramutse rwemejwe bidasubirwaho; byatangisha u Bufaransa impozamarira y’ibifaranga bitagira ingano… Aho rero Kigali nayo ikaba idashobora kuhavirira, cyane iyo kibaye ikibazo cyo gucuruza Jenoside, umurimo yiyemeje kandi ikorana umwete n’umurava!

Turaguje umutwe uyu mukino ushobora kuzarangira ute !?

Iyi mikino y’ibihugu byombi kuri iyi raporo, iradushimangirira ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, twabonaga usa n’uwavuyemo agatotsi; bishobora kuba atari byo, ahubwo ari amacenga ya politiki masa. U Bufaransa nabwo mu mikino nk’iyi buramenyerewe cyane ! Urugero ruheruka kandi ruzwi cyane, rukaba ari ukuntu bwiyegereje Prezida KADAFI mu bihe bye bya nyuma; mu gihe bwari bukimushakira ibirungo, byo kuzamukaranga mu ntambara yamukuyeho, ikanamuhitana.

Nta gitangaza cyaba kirimo, ko n’ubuhendabana tubona u Bufaransa busuka ku Rwanda, mu mubano wa none, ukwicisha bugufi imbere y’u Rwanda no kurushyigikira mu byifuzo byarwo byose, ndetse bimwe bitesha agaciro u Bufaransa nk’igihugu cy’igihangange; byaba ari ukurangaza bwishakira ibirungo, byo kuzakaranga u Rwanda igihe kiri izina!

1 COMMENT

Comments are closed.