Colonel Bagosora ntiyankijije ndi njyenyine yadukijije tuli imiryango itatu hafi abantu 16: Jean Mbanda

Bwana Jean Daniel Mbanda wahoze ari umudepite mu nteko ishinga mategeko y’u Rwanda nyuma yo gusohora inyandiko ku rubuga DHR yibaza impamvu Colonel Bagosora afunzwe, uwitwa Tatien Ndolimana Miheto yatangaje ku rubuga DHR ko azasekura Bwana Jean Daniel Mbanda kimwe ngo n’abandi bapfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Ibyo Bwana Mbanda ntabwo yabyihanganiye bituma yandika indi nyandiko nayo ayicisha ku rubuga DHR. Iyo nyandiko iragira iti:

Bavandimwe , Banyabugingo,namwe mwese Bacikacumu, Mukibaho?

Oya nimumbwire, Ubu aya magambo ntarenze ikimenyetso cy’uburwayi? Ni ukuli njye ndabona halimo “ubukunguzi”. Ubu mpinduwe “immonde, ingrat et lâche” kuko gusa navuze icyo ntumva ku micire y’urubanza rwa Colonel Bagosora? Ruriya rubanza se ninjye waruciye ? Oya nimumbwire. Ubuse aba batumye Tatien Ndolimana kwandika ibi (kuko we atatinyuka kubyibwiriza ni ukuli!) Barumva iyi forme ya terrorisme ariyo yambuza gushakisha kumenya icyo data, mama, abandimwe banjye bazize. Koko?

Nabonye hari abazana incyuro ngo Bagosora yaba yarankijije, basa nabifuza ngo iyo mpfa aho kurokorwa na Bagosora.

Nagirango abo bose mbabwire ibintu bibili:

1) Colonel Bagosora ntiyankijije ndi njyenyine yadukijije tuli imiryango itatu hafi abantu 16( cumi na batandatu).Yaragiye nyuma y’ imunota mirongo itatu anyoherereza imodoka. Ku munota wa nyuma umwe muli iyo miryango wisubiyeho ngo bagiye kutwica. Twarawuhendahenze uratunanira. Twuriye imodoka(land cruser long chassis) tuli abantu cumi na babili niba nibuka halimo n’umushoferi na convoyeur.Twasohotse juste abicanyi batugezeho.

ICYI GIKORWA CYONYINE TURAKIMUSHIMIRA KANDI DUSENGA IMANA NGO IZAMUKORERE IBYO ISHAKA KUKO ALIYO MUCAMANZA MUKURU.

2) Njye nsanga ahubwo aho kubigira incyuro abacika cumu bose na iriya “ibuka” yirirwa mu myigaragambyo idafite icyo itumariye twali dukwiye gufatanya tukamusabira nibura ko ashyirwa parmi LES JUSTES. None nta soni?

3)Ndagirango nibutse Ndolimana n’abandi barwayi nkawe ko Data yishwe ntacyo yavuze. Nibabishobora bazankoreshe (ho) icyo bashaka aliko nzaba navuze icyo ntekereza. NGO AHO KUNIGWA N’IJAMBO WANIGWA NI UWO URIBWIYE.

Ikindi kandi bajye bibuka ko URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO.

NABABWIYE MWESE KO NATANGIYE URUGAMBA RWO “KWANGA ICYINYOMA”

KANDI NTA MUNTU N’UMWE NTA N’IGIKORWA NA CYIMWE BISHOBORA KUMPAGARIKA.

Ahasigaye nimwanjwe ngo murasebya MBANDA.nababwira iki.

NGAHO NIMUSOME IBILI HASI AHA!

-Mme Agnès,

-Mr Mbanda,

-Mmes/Mrs qui estimez que la lutte contre les négationnistes d`un génocide est un combat innoportun,

Je ne fais pas que “gukangisha gusekura Mbanda”. En effet, si Mbanda Jean persiste et signe qu`il estime que le monstre cerveau du génocide perpétré contre les Tutsi, j`ai nommé le tristement célèbre Colonnel Bagosora Theoneste est un innocent victime du TPIR d`Arusha, turamusekura, turamumena. Si par ses expressions et appellations minimisantes il persévère à profaner et  amalgamer un genocide reconnu par le concert des nations. Eh bien, nous ne le regarderons pas les bras croisés.

Entendez par turamusekura, que nous enclanchons nos armes de lutte contre les imondes qui nient, minimisent et ou profanent ledit génocide. Que Mbanda se méprenne en estimant les rescapés incapables de lutter contre la dernière étape du génocide auquel nous avons survécu, est une chose, qu`il comette le crime de negation et profanation de ce génocide et s`en sorte impuni, est une autre chose mais qui n`aura pas lieu kuko tuzamusekura.

Quant à vous qui estimez que lutter contre le négationnisme d`un génocide est un combat sans raison d`être puisqu`il ne ressucitera pas les genocidés, sachez que le négationnisme est le parent de l’idéologie du  genocide. Bien plus, il est impossible d`honnorer sereinement la memoire des victimes d`un génocide qui subit negation, minimisation, justification et profanation. De même un rescapé qui ne combat le négationnisme d`un génocide qui a décimé les siens est un ingrat ou un lâche qui trahit une des principales missions pour lesquelles il est en vie.

“…L’homme se decouvre en se mesurant avec l’obstacle…” (Antoine de St Exupery)”…L’exrêmisme dans la défense de la liberté n’est pas un vice  et la modération dans la défense de la justice n’est pas une vertu…”(B. Goldwater)”…Abatabizi ntibicwa no kutabimenya,ahubwo bicwa no kubimenya nabi…”(D.Buturo)