Congo: Dogiteri Mukwege mu Bitaro i Buruseli

Dr Denis Mukwege

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ikinyamakuru “Le Soir” aravuga ko Dogiteri Denis Mukwege, ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahawe Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel muri 2018, yari mu ngendo yitegura gusohora igitabo cye gishya. Nyamara bikaba bitaramushobokeye, ubu akaba arwariye mu Bitaro i Buriseli. Byari biteganijwe ko azitabira igitaramo cya mbere cya filime ya Thierry Michel ku ihohoterwa ryabereye muri Congo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021.

Nyamara ariko, Ibiro by’Itangazamakuru ry’Ubufaransa (AFP) bitangaza ko Dogiteri Mukwege yasubitse gahunda zose yari afite muri iki cyumweru. 

Iki kikaba ari ikibazo gikomeye ku nzu y’icapiro ry’igitabo cye. Ku wa mbere, Dogiteri Denis Mukwege yabwiwe ko agomba guhagarika gahunda zose yari yateganije muri iki cyumweru mu Bubiligi ndetse n’ahandi mu Burayi. 

By’umwihariko, yagombaga kwakirwa mu nteko ishinga amategeko y’U Bubiligi i Buruseli ku wa mbere saa sita, kandi agatanga ibiganiro byinshi ku gitabo cye gishya, ku wa kabiri, mbere yo kwitabira filimi ya Thierry Michel yitwa “Empire du silence”, ku mugoroba tariki ya 26 Ukwakira 2021, ku nzu y’imyidagaduro y’igihugu, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwisanzure ni mugoroba kandi akaba yari afitemo uruhare runini.

Umuvugizi wa Gallimard (inzu y’icapiro) aratangaza ko gahunda ye yose yari afite mu minsi iza yasubitswe kubera impamvu z’uburwayi kugera igihe hazatangarizwa indi nshya. 

Ibyegera bya Dogiteri Denis Mukwege byatangaje, ku mugoroba w’ejo, ko arwariye mu bitaro i Buruseli ku buryo butunguranye ariko nta yandi makuru y’uburwayi bwe batangaza. Hatangajwe ko “ameze neza, arimo kuruhuka”. Nyamara ariko ngo yari afite gahunda yo kubagwa, abaganga bakaba barifuje ko yaza imbere ya gahunda yarimo uhereye ku itariki yari yahawe mbere. Ibyo nibyo byakozwe ku wa mbere, gusa nta kindi cyatangajwe kubyo arimo gukorerwa. 

Dogiteri Denis Mukwege w’imyaka 66 y’amavuko, ufatwa nk’imbaraga z’abategarugori, yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel muri 2018 kubera kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, ubu yari mu rugendo i Burayi yitegura gusohora igitabo cye gishya yise “La force des femmes” (Imbaraga z’abagore) gicapirwa mu nzu y’ibitabo yitwa Gallimard. Igitabo cyabanje kwandikwa mu Cyongereza nyuma guhindurwa mu Gifaransa, gisobanura intambara y’uwo muhanga mu kubyaza no kubaga uvuka i Bukavu aho yatangije ibitaro bya Panzi muri 1999 maze akabitura abagore.  Umwimerere we wari uwo guteza imbere uburyo bwuzuye bwo kwita ku bagore: mu by’ubuvuzi, imitekerereze, imibereho myiza n’ubukungu ndetse n’amategeko.

Icyo gitabo kitubwira ko Denis Mukwege yari agiye gupfa avuka muri 1955 kubera uburwayi bw’amaraso, maze umuforomokazi wo muri Suwedi agakiza ubuzima bwe.