Abanyekongo bariye karungu ku bw’agasuzuguro k’u Rwanda ku gihugu cyabo!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo “Ijwi ry’Amerika” aravuga ko Abanyapolitiki, Abashakashatsi n’Impuguke zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basaba ubutegetsi gukora ibishoboka byose bakarinda ubusugire bw’igihugu cyabo, hakajyaho ingamba zikomeye zizatuma nta gisirikare cy’ikindi gihugu kizongera kuvogera Congo ukundi, nk’uko byagenze kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021. 

Ibyo byatangajwe Kandi bisabwa Leta ya Kinshasa nyuma y’uko abasirikare b’u Rwanda barenga 150 bavogeye ubutaka bwa Congo hafi ya Kibumba maze hakabaho gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Nyamara ariko Leta ya Congo ivuga ko nta gikuba cyacitse. Ayo magambo yarakaje benshi mu banyekongo bibaza impamvu y’iyo myitwarire ya Leta ya Kinshasa. 

Patrick Muyaya Katembwe, Minisiteri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Congo akaba n’Umuvugizi wa Leta, asa n’usubiza abanenze imyitwarire ya Leta itaragize icyo ivuga ku byabaye yabwiye itangazamakuru ko ibyabaye atari igikuba cyacitse. Minisitiri Muyaya yatangaje ko iyo hari urwego rwagize icyo rutangaza biba bihagije, ko atari ngombwa ko Leta yagira icyo ibivugaho ku mugaragaro. Aya magambo akaba yarababaje benshi anabatera kwibaza byinshi. 

Minisitiri Muyaya avuga ko Leta ya Kinshasa atariyo kamara kuvuga ku byabaye. Avuga ko habayeho impanuka maze Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru abivugaho kandi kuko hariho kugabana inshingano. Ikindi kandi, umuvugizi w’igisirikare muri operation Sokola 2 yavuze kuri kiriya gitero. Yakomeje avuga ko icyo Leta ya Kinshasa yakoze ari ukwamagana ibyabaye no kubimenyesha bagenzi babo ba Kigali. Akaba yizera ko ubwo ari uburyo bugamije  kubungabunga imibanire y’ibihugu byombi bwakoreshejwe kugirango ikibazo gisobanuke neza vuba vuba, ngo kandi byabaye ibintu bidasanzwe bitagakwiye gushyira mu kaga imibanire myiza isanzwe iranga ibihugu byombi. 

Hagati aho twibutse ko itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo ryemeza ko abasirikare b’icyo gihugu barenze umupaka batabigambiriye, ngo bari bakurikiye abacuruza magendu. Iryo tangazo rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibanye neza. 

Ibyatangajwe ku ivogerwa ry’ubutaka bwa Congo byahagurukije bamwe mu banyekongo bo mu nzego zo hejuru. Mu kiganiro bagiranye na Radiyo “Okapi” ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2021, Depite Mubi Dabi Saleh, umwarimu muri za Kaminuza n’amashuri anyuranye muri Congo n’impuguke Prosper Amuri, batangaje ko ibitero nk’ibi ku butaka bwa Congo ari agakabyo n’agasuzuguro.

Mubi avuga ko u Rwanda rwagabye ibindi bitero byinshi ku butaka bwa Congo, hakaba hari ikibazo gikomeye cy’uko igihugu cya Congo kivogerwa, Leta irebera. Aremeza ko icyi ari icyaha cy’ubushotoranyi, ko kandi iki gitero ntawe ugomba kugipfobya. Arakomeza agira ati “nyamara ku ruhande rw’u Rwanda biyemeje gupfobya icyo kibazo”. Aremeza ko igisirikare cy’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa Vincent Karega bapfobeje ibyabaye. Babikora bavuga ngo “Bari bakurikiye magendu, ni ku bw’impanuka, ni akabazo gato“. 

Amuri nawe arakemanga ubucuti bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Afite ibibazo byinshi yibaza birimo ko buri gihe iyo bavuga u Rwanda bavuga ngo ni inshuti. We aribaza niba koko ari ubucuti cyangwa niba ari ikibazo cy’intege nke za Congo cyangwa se niba ari ikibazo cy’ubwemera gato? Arakomeza avuga ko kuba u Rwanda rugaba ibitero byinshi kuri Congo bisobanura agasuzuguro gakabije. We akaba akeka ko hari ikibazo hagati y’imibanire y’ibihugu byombi, n’ubwo atabasha kumenya icyaricyo. Aremeza ko Congo ifite intege nke ku mipaka y’u Rwanda ku buryo abasirikare b’u Rwanda bagombye kubigira urwitwazo ko bari bakurikiye abacuruza magendu. Akaba aboneraho gusaba ko urwego rw’umutekano ku mipaka rwagombye gushyiramo ingufu. Ikindi arasaba ko Leta ya Kinshasa yagombye gufata ingamba zifatika zo guha igisirikare ubushobozi. 

Saleh nawe akaba ashyigikiye ibitekerezo bya Amuri. We abona ko hagati y’ibihugu byombi (Rwanda-DRC) nta bucuti buhari. Aribaza niba ari uko babyigisha nabi cyane? Ubundi hagombye kuvugwa imibanire ishingiye ku ngufu, ku bwubahane, si ubushuti. Akomeza avuga ko igihugu cye cyagombye kugira imbaraga zituma ntawe ukivogera. Ati “muri  2018 hari abasirikare barashwe n’u Rwanda birangira bityo. Nta n’ubwo u Rwanda twigeze rusaba imbabazi wenda ngo rubikore bya nyirarubeshwa.” Arakomeza agira ati “nk’ubu hari umushinga w’itegeko usaba ko abana b’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bahita bajya mu gisirikare. Kuki bidatorwa? Hakwiye bene aya mategeko adasanzwe yatuma tugira igisirikare gihambaye kandi cy’umwuga ku buryo hagize uwiyenza gihita kimukubita incuro burundu ntabyo gukomeza kwijujuta nk’abana.” Aya magambo yayatangaje ababaye cyane. 

Depite Mubi nawe yemera ko hari ibigomba gukorwa. Avuga ko hari ibyifuzo byashyikirijwe Guverinoma kandi biremezwa bigamije gutera imbaraga abasirikare ku bijyanye n’imishahara n’ibikoresho. Ahasigaye Guverinoma igomba gukora akazi kayo akabishyira mu bikorwa. Aravuga ko vuba aha bagiye kureba ingengo y’imari kandi ko we ubwe agiye gukurikiranira hafi ingengo y’imari igomba kugenerwa kurinda imipaka. 

Kuri uyu wa Kane tariki  ya 21 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Intebe Gilbert Kabanda yahamagajwe mu Nteko Ishinga amategeko kugirango asobanure uko igisirikare cy’u Rwanda cyavogeye ubutaka bwa Congo maze anatange ingamba zihari kugirango ibitero nk’ibi bitazongera gusubira. 

Ikigaragara ni uko Leta ya Kinshasa itashatse kwemeza ko ivogerwa ry’ubutaka bwa Congo n’igisirikare cy’u Rwanda ari icyaha gikomeye. Ibyo kandi bikaba byarakozwe na Leta y’u Rwanda yigize nyoninyinshi, mu buryarya n’amacenga menshi, ngo ni impanuka, bari bakurikiye abacuruza magendu, bibeshye ago umupaka ugarukira. Yewe ni urucabana! Wakwibeshya aho umupaka ugarukira ukagera muri kilometero eshanu zose? Nk’uko izi mpuguke n’abashakashatsi babibona, wakwibaza niba ari umubano w’ibihugu byombi bavuga ko umeze neza cyangwa niba ari umubano w’abantu ku giti cyabo!