Congo n’u Rwanda birashinjanya guterana amabombe

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icy’u Rwanda (RDF) bishinjanya guterana amabombe  kuri uyu wa gatanu.

Itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Umukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru rivuga ko amabombe icumi avuye mu Rwanda yahitanye abana babiri umwe w’imyaka indwi n’undi w’imyaka itandatu, anakomeretsa undi umwe.

Iri tangazo ryasohowe haciye umwanya muto igisirikare cy’u Rwanda nacyo gisohoye itangazo ryacyo, aho gishinja ingabo za Congo ko “zarashe amaroketi abiri ya 122 mm ku butaka bw’u Rwanda akagwa mu Kagari ka Nyabigoma, muri Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze”.

“Nta bakomeretse cyangwa ngo bahasige ubuzima, ariko abaturage b’ako karere batashywe n’ubwoba”, nk’uko tubisoma muri iri tangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko ibi bisasu bisa n’ibyarashwe “n’ingabo za DRC ku wa 19 Werurwe na 23 Gicurasi  mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze no mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikaba byarakomerekeje abantu byonona n’ibintu”.

Ku ruhande rwa DR Congo, Jenerali Ekenge Sylvain, umuvugizi w’umukuru wa Kivu ya Ruguru, avuga ko ibiri muri iri tangazo rya RDF ari urwitwazo mu gushaka “kwihorera ku baturage bafashije gufata ingabo zidasanzwe z’igisirikare cy’u Rwanda”, aha u Rwanda rukaba ruvuga ko bafatiwe ku butaka bwarwo bari mu bikorwa by’amarodo ku mupaka.

Ati: “Ariko kandi mu kuyobya no kubeshya amahanga ku migambi yarwo y’intambara, u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko ingabo za FARDC zaba zateye amabombe ku butaka bw’u Rwanda. Niyo mayeri yakoreshejwe mu bitero biheruka i Rumangabo na Kubumba.

Umuvugizi w’umukuru wa Kivu ya Ruguru, avuga kandi ko bafite amashusho ya za ndege zitagira abadereva (drones) yerekana ko ingabo z’u Rwanda zigaruriye uduce twa Tchanzu na Runyoni mu mugambi wo gutera inkunga inyeshamba za M23.

Umwuka si mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo, ibintu bikaba byaratangiye kuba bibi kuva mu minsi mike ishize hadutse intambara hagati y’igisirikare cya Congo n’umutwe w’inyeshamba wa M23, Congo ishinja u Rwanda ko rushyigikiye uyu mutwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, leta ivuga ko nta ruhare na ruto ifite muri iyo ntambara, ikarega ahubwo igisirikare cya Congo kwifatanya n’umutwe wa FDLR mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.