Kongo Yarekuye Abasirikare b’u Rwanda Yari Imaze Iminsi Ifunze

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko abasirikare babiri bacyo bari bamaze iminsi bafungiwe muri Kongo barekuwe. Mu itangazo rigufi RDF yacishije ku rubuga rwayo rwa internet, yavuze ko abo basirikare babiri b’u Rwanda bagaruwe mu gihugu cyabo amahoro.

RDF muri iryo tangazo yavuze ko iyi nkuru ari iyo kwishimira, yongera ishima ubwitange butandukanye bwakozwe mu rwego rwo gufunguza abasirikare bayo. Muri iryo tangazo, igisirikare cy’u Rwanda cyumvikanishije ko barekuwe inyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abakuru b’ibihugu bya Angola, Kongo n’u Rwanda.

Abasirikare babiri b’u Rwanda barekuwe bari bafashwe tariki ya 28 Gicurasi uyu mwaka wa 2022. U Rwanda mu gihe ruvuga ko bafatiwe mu mirimo yabo y’amarondo asanzwe ku my-aka w’ibihugu byombi, Kongo yo yemeza ko ahubwo ugufatwa kwabo ari ikimenyetso sindamusiga cy’uko abasirikare b’u Rwanda “bari muri Kongo gufasha umtwe w’abarwanyi wa M23.” U Rwanda rwamaganira kure ibi birego, rukavuga ahubwo ko Kongo ifasha abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.