Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila, bemeye, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012 mu nama y’Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba, ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’ibihugu byombi.

Igitekerezo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo cyatanzwe mu nama y’abaministres mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012 i Addis-Abeba, kugira ngo uzakumire imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka FDLR na M23.

Inyandiko yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Congo isaba ibihugu bigize CIRGL gukorana na Umuryango w’Afrika yunze ubumwe na ONU kugira ngo hahite hashyirwaho ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zo gusenya M23 n’indi mitwe ihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Perezida Kagame avugana n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP yagize ati:”Twemeye ko abandi badufasha muri iki gikorwa, kubishyira mu bikorwa bizigwaho nyuma”.

Igihe inama y’abaministres b’ibihugu bigize CIRGL yateranaga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango, umunyekongo Ntumba Luamba, yemeje ko abaministres b’ingabo b’ibihugu bigize uwo muryango bazaterana vuba kugira ngo bafate ibyemezo bijyanye n’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo. Ikinyamakuru Nouvel Observateur, kivuga ko hari inama yindi ya CIRGL izateranira i Kampala hagati ya tariki 6 na 7 Kanama 2012 ikaba iziga imikoranire y’izo ngabo n’ingabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo.

Mu itangizwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Jean Ping, yavuze ko umuryango ayoboye uzatera inkunga mu ishingwa ry’uwo mutwe wahuza ingabo z’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo guhagarika burundu ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, mu kiganiro nagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, namubajije icyo atekereza kuri uwo mutwe w’ingabo ugiye gushyirwaho yansubije muri aya magambo:kanda hano wumve

Marc Matabaro