Congo yafashe abasirikare 2 b’u Rwanda

Igisirikare cy’U Rwanda (RDF) kirasaba igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kurekura abasirikare bacyo baherutse gufatwa mpiri, nk’uko biri mu itangazo rigufi ryaraye risohowe na RDF.

Ni nyuma y’aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bahanahaniye amashusho y’abasirikare babiri b’U Rwanda ndetse n’ibyangombwa byabo bavugwa ko bafatiwe muri Congo barimo barwana ku ruhande rw’umutwe w’inyeshamba za M23 uhanganye n’igisirikare cya DR Congo.

Leta y’U Rwanda yo ivuga ko  aba basirikare bashimuswe “Nyuma y’ubushotoranyi” bw’igisirikare cya Congo ku wa mbere w’iki cyumweru, aho “ibisasu biremereye bitari bike byatewe ku butaka bw’u Rwanda”.

Muri iri tangazo, RDF ivuga ko aba basirikare bayo bafashwe bari mu bikorwa byo gucunga umutekano nyuma y’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 23 Gicurasi uyu mwaka.

Iryo tangazo rigira riti: “FARDC na FDLR bakoze igitero kuri RDF ku mupaka wacu, kandi abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda bashimuswe igihe bari mu bikorwa byo gucunga umutekano”.

Aba basirikare bazwi ku mazina ya Cpl Nkundabagenzi Elysée and Pte Ntwari Gad.

Rirangiza rivuga riti: “Dusabye abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakorana cyane n’imitwe y’inyeshamba yakoze jenoside gukora ibishoboka kugira ngo abasirikare ba RDF barekurwe”.

Leta ya Congo iherutse kurega U Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 watangajwe ko ari uw’iterabwoba, ibyo U Rwanda rurabihakana, ahubwo, nk’uko byasubiriye kugaragarira muri iri tangazo, rugashinja Congo ko ikorana n’umutwe wa FDLR.

Leta ya Congo yo ivuga ko ibi ishinjwa n’U Rwanda ari urwitwazo kugira ngo ishyigikire M23.

Ntacyo igisirikare cya Congo kiratangaza ku bisabwa n’igisirikare cy’U Rwanda kuri aba basirikare babiri bafashwe bakaba bari mu maboko ya FARDC.