Congo yamaganye amasezerano mu bya gisirikare hagati ya Pologne n’u Rwanda

Ku itariki ya 6 Gashyantare 2024, Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, hamwe n’umufasha we, Agata Kornhauser-Duda, bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, bakirwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Perezida Duda yageze mu Rwanda avuye muri Kenya.

Mu gihe cy’uruzinduko rwabo, Perezida Duda yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, byibanze ku ngingo zirimo ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, kurengera ibidukikije, ingufu, ibikorwaremezo by’umujyi, ubuhinzi, ubwubatsi, n’ubwirinzi bwa mudasobwa. By’umwihariko, Perezida Duda yatanze ikiganiro mu nama yavugaga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, yabereye i Kigali kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare.

Mu bikorwa byaranze uruzinduko rwe, Perezida Duda yasuye uruganda rwa LuNa Smelter rukora ibijyanye no gushongesha gasegereti mu Rwanda, nyuma aza no kwakirwa ku meza na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Uru ruzinduko rwari rufite intego yo kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byakongera ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Duda yatangaje ko hagati y’u Rwanda na Pologne hasinywe amasezerano abiri y’ingenzi agamije guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho n’ibidukikije. Yagarutse kandi ku biganiro byabaye hagati ye na Perezida Kagame, byibanze ku bufatanye mu nzego z’ingufu, ibikorwaremezo by’umujyi, ubuhinzi, ubwubatsi, na ubwirinzi bwa mudasobwa.

Mwangi Maina, umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye wo muri Kenya, yavuze ko mu biganiro byabaye mu muhezo, Perezida Kagame na Perezida Duda baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare. Warsaw ikaba yaremeye gutanga inkunga ya gisirikare ku Rwanda mu gihe cyose haba hari igitero cya gisirikare ku Rwanda. Nyamara, mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku zindi ngingo z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, atavuze ku bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Pologne byakiranywe n’impaka mu rwego mpuzamahanga, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye aya masezerano, ibishinja kuba bifitanye isano no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. Kinshasa yatangaje ko izafata ingamba zikomeye mu kwitandukanya n’ibikorwa bya Pologne, bishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Mu gusoza uruzinduko rwabo mu Rwanda, Perezida Duda n’umufasha we bakomereje urugendo rwabo muri Tanzania.