Constantin Niyomwungere wagambaniye Rusesabagina hagati nk’ururimi.

Constantin Niyomwungere

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ku bazi amateka y’ingoma ya RPF/FPR n’umuyobozi wayo Prezida Paul KAGAME, kuva mu ishyamba kugeza magingo aya; ntibabuze no kumenya ko hari abantu benshi bakoreshwa ibikorwa by’ubugambanyi n’ubunyamaswa. Aba bantu bakunze gukorera mu kizwi nka DMI -Urwego rw’Iperereza rya Gisirikari- ruzwiho ubunyamaswa bwo kumena amaraso y’abanyarwanda, n’abanyamahanga babonwa nk’ababangamiye ingoma ya RPF/FPR. Gusa kubabashije kumenya abakoreshejwe muri uyu murimo, ngo amaherezo yabo ntiyigera aba meza, kubera ko nabo baba bagomba guhotorwa; kugira ngo habungwabungwe amabanga y’ibikorwa by’ubunyamaswa baba babitse.

Abari bashinzwe guhonda amafuni mu ishyamba, ubu ngo haba hasigaye mbarwa, kandi nabo ni ikibazo cy’igihe gusa. Hari n’abagiye bakeka ko, igihe cyabo cyo gucyura igihe ku murimo cyaba cyegereje, maze bakabona igihembo cyabo cya burundu cy’urupfu; bagakiza amagara, bahunga igihugu. Maze mu kwivura ihahamuka, bagashyira hanze byose, ngo barebe ko baruhuka ku mutima. Ubuhamya bwa bene aba, buteye ubwoba n’ihungabana, bwuzuye ku mbuga nkoranyambaga nka YOUTUBE.  

Abo kandi ni nk’abakoreshejwe cyane mu kwica abahutu, mu bivunge Inkotanyi zigifata ubutegetsi. Hari n’abajyaga guhotora abatifuzwa na FPR/RPF mu buryo bw’ibanga, bikazitwa guhitanwa n’abagizi ba nabi, abo ni nka ba Assiel KABERA… Hakaba abashimutaga abantu bakajya guhotorwa, bikazitwa kuburirwa irengero, abo ni nka ba Major Augustin Cyiza…  Hari yewe n’ abahotoye impunzi z’abahutu n’abanyekongo, mu ntambara zombi zayogoje Congo n’ubu rukigeretse…

DMI izwiho no gukoresha ibirura byiyambitse uruhu rw’intama mu murimo w’ubutasi, ubugambanyi no kuroga, ari nacyo gice Bishop Constantin NIYOMWUNGERE abarizwamo.

Nyamara hariho n’ikindi gice cy’ubugambanyi n’ubutasi, bwo mu rwego rwo hejuru, bikunze gukorwa n’ibirura byiyambitse uruhu rw’intama. Ubu bugambanyi n’ubutasi bw’ibi birura byiyambitse uruhu rw’intama, biba bitegura bya bikorwa kabuhariwe, by’ishimuta rigamije ihotora (Iragena Illuminee…) Cyangwa se igico cy’impanuka zateguwe (Assinapol Rwigara, Mucyo..), igico cyo guhotora (Andre Rwisereka…), n’igico cyo gutega amarozi atavurwa kandi yicira ku gihe kitarambiranye (Abdoul Ruzibiza…) Hari kandi n’imigambi yo gushyira ku nkeke ku rugero rwo gutakaza umurongo w’ubuzima (Docteur Gasakure, Amb Bihozagara…), biganisha ku kwangara, guta agaciro, gutindahara, kwangishwa inshuti n’imiryango, bikazasozwa n’urupfu rudasobanutse…

Ibi birura byiyambika uruhu rw’intama bigizwe cyane cyane n’abihaye Imana, abagore n’abakobwa b’uburanga. Hari n’abasheshe akanguhe cyangwa se ibikwerere n’amajigija utakekera; ku bw’ubupfura n’urugwiro bagaragaza, nyamara biyorobetse ubutindi bw’umutima. Hari n’abiyorobekera mu buhunzi bagenzwa n’imigambi mibisha. Muri ya gahunda ya maneko zitabarika cyane cyane mu gihugu hagati; hari n’abegerwa na DMI, basanzwe mu nshuti n’abavandimwe bahisemo gutatira igihango, bagatumwa gusenya no kurimbura imiryango, idashobora no kubakeka na gato. Hose bagerayo ! Hari n’abiyorobekera mu bikorwa by’ubugiraneza, abaganga bo gukindura aho kurengera ubuzima… Hari kandi na none, n’abahanga mu ngeri zitandukanye z’ubumenyi, batumwa mu mirimo runaka, hagati mu gihugu no mu mahanga; hagamijwe gushyira mu kaga abahigwa bagize aho bahurira n’ibigo bitanga izo serivisi…

Ibi birura byiyambika uruhu rw’intama, ni nabyo Bishop Constantin NIYOMWUNGERE, wizewe na Paul RUSESABAGINA nk’umukozi w’Imana, utabasha kugenzwa n’ubugambanyi cyangwa ubutasi; nawe abarizwamo. Ibimenyetso simusiga, bigaragaza ko uyu Bishop nawe ageze igihe cyo guhabwa igihembo cya burundu cy’urupfu, gisanzwe gihabwa abo twarondoye haruguru; mu rwego rwo kubungabunga amabanga y’ubunyamaswa baba babitse cyaba kiri hafi! Inkuru mbarirano iratuba, muti byifashe gute !?

Igihe Bishop Constantin NIYOMWUNGERE yagaragaraga mu rukiko kuwa 5 Werurwe 2021, mu ikinamico ry’umutangamakuru udashinja, byagaragariye abatari ingumba z’amatwi kandi bazi gushishoza; ko abikiye amabanga menshi Leta ya Kigali. Yacurikiranyije byinshi, akunda kugaruka ku mugabo witwa MAYIKOLO (Michael), abasesenguzi bamwe bataretse no kuvuga ko ashobora kuba bari kumwe mu rugendo rwashimuse RUSESABAGINA. N’ubwo Bishop we yamugarukagaho nk’abakoraniye ku butaka bw’u Rwanda gusa. Uruhande ruburanira RUSESABAGINA ntirwigeze rukenera kumuhata ibibazo, ahari ku bw’umuvuno mwiza mu rubanza… Nk’uko byakomeje guhamywa, n’abasesenguye uriya munsi w’urubanza. umwe rukumbi Bishop yagaragayemo.

Uko dosiye ya RUSESABAGINA ibera agatereranzamba Leta ya Kigali ni nako Bishop Constantin NIYOMWUNGERE asatira igihembo cye karundura cy’ubutasi n’ubugambanyi.

Iyi dosiye ya RUSESABAGINA ibereye agatereranzamba Leta ya KIGALI, nk’uko byagaragaye mu mbwirwaruhame zitandukanye, n’ibiganiro n’abanyamakuru by’abagize aho bahuriye nayo. Abo kandi barimo na Prezida KAGAME utegeka inkiko z’u Rwanda uko zikora ! Ministiri w’ubutabera akaba n’umuvugizi wa Leta umaze guhinduka urw’amenyo, kubera gucurikiranya amagambo bimugusha mu mitego yo gushinja Leta ye… Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nabyo bikomeje gushyira igitutu kuri Leta ya Kigali! Iyi Leta nayo ikiregura bya nyirarureshwa, itaretse no kuba nyamwongerabibi. Kuba nyamwongerabibi, irushaho kwiyikoreza urusyo, biherutse kugaragara mu gikorwa cy’urukozasoni, cyakozwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Visenti BIRUTA. Hari ku itariki ya 10 Werurwe 2021 mu muhuro wa babiri, ubwo yihanangirizaga Ambasaderi w’u Bubiligi, kudakomeza kwivanga muri politiki y’u Rwanda, batabariza RUSESABAGINA, umunyagihugu wabo.

Aha rero amakuru akomeje guhwihwiswa ko Bishop NIYOMWUNGERE, yaba afungiwe muri za nzu z’ibanga, akaba yaranyazwe impapuro z’inzira… Ni mu gihe kandi, aka ni nako kebo kagiye kagererwamo n’abandi bagiye bakorera Leta ya Kigali, umurimo nk’uwo  Bishop NIYOMWUNGERE yakoze. Uyu NIYOMWUNGERE utsindirirwa kuba umurundi, yahoze ari impunzi y’Umunyarwanda yatahutse 1994 iva muri icyo gihugu. 

Ibyo Bishop yakoreshejwe bigaragaza kandi ko, inzego z’u Burundi yandagaje -anazisebya by’amaherere-  ndetse n’iz’u Bubiligi abereye umwenegihugu, akaba yarashimuse  RUSESABAGINA, umwenegihugu nawe w’u Bubiligi; zimubonye zitajijinganya kumuta muri yombi. Hagize urwego rwa kimwe muri ibi bihugu, byombi afitiye ubwenegihugu, rwaramuka rumutaye muri yombi, yahatangira ubuhamya bwashyira hanze amahano ya Leta y’u Rwanda, agihishe muri iyi dosiye ya RUSESABAGINA. Maze bikabera agatereranzamba rurangiza, Leta y’u Rwanda; n’ubundi itorohewe, n’igitutu cy’uko yiyikoreje urusyo, ishimuta RUSESABAGINA.

Agatereranzamba ka rurangiza kuri Leta ya Kigali, gashobora kwihutisha cya gihembo karundura kuri NIYOMWUNGERE ni ikirego cyatanzwe n’umuryango wa RUSESABAGINA mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ku itariki ya 14 Mutarama 2021, umuryango wa RUSESABAGINA ugizwe na we, umufasha we n’abana batanu, bahagarariwe n’umunyamategeko Vincent LURQUIN, w’Umubiligi; watanze ikirego mu Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rukoresha Igifaransa rw’i Buruseli. Twibukiranye ko uyu muryango w’abantu barindwi bose ari abenegihugu, banatuye mu Bubiligi; n’ubwo bafite n’urundi rugo i Texas muri US.

 Muri iki kirego gishingiye ku ngingo ya 63 y’Igitabo cy’Amategeko Mpanabyaha mu gihugu cy’u Bubiligi; umunyamategeko arega Bishop Constantin NIYOMWUNGERE, umubiligi; ndetse na kompanyi y’indege yitwa ‘GainJet Aviation’ ifite icyicaro i Athenes mu Bugereki, ariko ikagira n’ibiro mu Rwanda. Iyi kompanyi ikaba ariyo nyir’indege ‘Bombardier Challenger 605’. Iyi ndege ngo ikaba inakunzwe gukoresha n’igihugu cy’u Rwanda, cyane cyane mu gutwara Prezida KAGAME, mu ngendo zitandukanye ! Ikirego gikubiyemo ibyaha bibiri aribyo, gufata bugwate no gushimuta; ndetse ngo n’ibindi byaha bizagaragazwa n’iperereza.

Ni mu gikorwa uyu Bishop NIYOMWUNGERE, n’iyi kompanyi y’indege, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazagaragazwa n’iperereza; bakoze mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira uwa 28 Kanama 2020. Urwo rero ni urugendo rwashimutiwemo RUSESABAGINA, wari uzi ko yerekeje mu gihugu cy’u Burundi, gutanga imbwirwaruhame mu nsengero zitandukanye za Bishop NIYOMWUNGERE; nyuma akibona i Kigali mu Rwanda, aho yahise ashyikirizwa inzego za polisi.

Iki kirego ubwacyo cyabangamira Leta ya Kigali mu buryo butavugwa mu gihe Bishop NIYOMWUNGERE yaba ashyikirijwe inzego z’ubutabera z’u Bubiligi. Amateka ya hafi ya Leta ya Kigali atwereka ko u Rwanda rwanze gutanga abenegihugu barwo, bashinjwa uruhare rwo kwica Colonel KAREGEYA n’inkiko za Afrika y’epfo; rwitwaje ko ruzabiburanishiriza nk’abaturage barwo.

Kuri iki kibazo cya NIYOMWUNGERE ho harimo ihurizo rikomeye. U Rwanda rwihakana NIYOMWUNGERE nk’umuturage warwo, rukamwita umunyamahanga ufite ubwenegihugu bw’u Burundi n’u Bubiligi. Ruzanga kumutanga se rwitwaje iki, kandi ikirego cyerekana amategeko ahamya ko ari uburenganzira bw’u Bubiligi nk’igihugu, gutumiza umwenegihugu unabutuyemo, wakoreye ibyaha mu mahanga, nk’ibyakozwe na Bishop !?

Twibutse ko kandi muri iki kirego hanagaragaramo ko, ku itariki ya 23 Ukwakira 2020 RUSESABAGINA n’ubundi yareze Leta y’u Rwanda, mu Rukiko rw’Umuryango w’Afrika y’u Burasirazuba. Uru rukiko rufite icyicaro i Arusha muri Tanzaniya, rukaba rukurikirana abanyamuryango b’uyu muryango, ku byaha byo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nk’uko bigaragara muri iki kirego kandi, ngo ingingo ya 240 mu Igitabo cy’Amategeko Mpanabyaha mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahahagurukiye indege yashimuse RUSESABAGINA mu mujyi wa Dubai, ngo nayo ibashisha iki gihugu kuba cyazatangiza urubanza kuri icyi cyaha, cyakorewe ku butaka bwabo. Bivuze ngo n’ubundi, ni ikibazo cy’igihe gusa; Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; nazo zatangiza urubanza rwaba ruregwamo Bishop Constantin NIYOMWUNGERE, maze agatumizwa gukurikiranwa mu nkiko zaho !

Gukeka icyaba gitegereje Bishop Constantin NIYOMWUNGERE uri mu nzara z’ingwe, magingo aya, kandi ushobora kuba umutangabuhamya wazambiriza Leta ya Kigali; nta bushishozi bwinshi byasaba uwo ariwe wese uzi amateka ya Leta ya Kigali, iyobowe na Prezida Paul KAGAME. Ejo nitwumva ko yahitanywe na Covid 19, indwara y’umutima, cyangwa se imodoka yari yitwayemo ikagongwa n’igikamyo; ntawe bizabera inkuru y’igitangaza ! Ahubwo bizaba ari ibisanzwe, kuri Leta ya Kigali. Urupfu rudasobanutse; nicyo gihembo karundura, iyi Leta ihemba abo yajanditse mu bikorwa bya kinyamaswa, ubutasi n’ubugambanyi; muri cya Kimashini Ruhekurababyeyi, kiyogoje u Rwanda n’amahanga cyitwa DMI.