Corneille Nyungura: Rutemayeze Alain Billen yikojeje isoni

Nyuma y’aho umuhanzi w’umunyakanada ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Corneille Nyungura asohoreye igitabo yise “Là où le soleil disparaît” kivuga ku buzima yanyuzemo, hari abatangiye kumwijundika bamushinja kwandika ibinyoma ariko iyo usesenguye icyo bamuhora ni uko yatinyutse kuvuga ibyo benshi batinya kuvuga kugeza ubu. Ibyo ni ukwemeza ko ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe n’ingabo za FPR muri Mata 1994.

Umwe mu bihaye kurwanya ibyanditswe mu gitabo cya Corneille Nyungura ni uwitwa Alain Billen, Umubiligi w’imyaka 63 ngo ukunze gukurikirana politiki zo mu bihugu bya Afurika, mu nyandiko yise ‘Corneille accuse et travestit sa propre histoire!’ yagaragaje impamvu nyamukuru ngo zinyomoza ibyo Corneille yanditse mu gitabo ndetse n’impamvu zaba zibimutera.

Uyu Rugigana (mureke mwite Rugigana kuko ameze nka wa windi wishwe na Rukara kubera kwivanga mu bibazo by’abanyarwanda atanabisobanukiwe neza!) mu nyandiko yanditse usanga isa nk’igenewe abanyamahanga bamwe batazi u Rwanda neza cyangwa barya bamira bunguri ibyo batamitswe n’ubutegetsi bwa FPR n’abambari babwo badashishoje.

Mu gusenya ibyanditswe na Alain Billen ntabwo ndibukoreshe ibyanjye ahubwo ndakoresha inyandiko zanditswe cyangwa ibyavuzwe n’ibitangazamakuru ndetse n’abantu bari mu butegetsi bwa FPR binyuranye n’ibi uyu Rugigana avuga. Kuko nibaza ko mbere yo kuvuga ayandongo atabanje guhuza umugambi n’abo avugira ngo bajore inyandiko ye bityo ntiyikoze isoni nk’uko yabikoze mu nyandiko ye.

Mu nyandiko isemuye yatambutse mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda igihe.com baragira bati:

“Alain Billen asobanura impamvu Corneille abeshyera abasirikare ba RPF ashingiye ko ubwo umuryango we wicwaga “kuwa 15 Mata1994, umujyi wa Kigali wayoborwaga n’ingabo za FAR (Forces armées Rwandaises), nta ngabo za RPF zari ziwurimo keretse nkeya zabaga mu Nteko Ishinga Amategeko” na zo zitigaragazaga kubwo gutinya kwicwa.

Agira ati “Ingabo za RPF zabohoye igihugu ziyobowe na Perezida Paul Kagame zari hanze y’umujyi kereka nkeya zari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni mu gihe abasivili babaga bihishe ahantu hatandukanye. Kuvuga ko yabonye abasirikare babiri ba RPF bajyaga kuri buri rugo, ntabwo byumvikana “kuko ingabo za RPF zinjiye Kigali mu mpera za Kamena 1994″ hashize amezi arenga abiri Jenoside ibaye.”

Akomeza ashingira ku kuba Se wa Corneille yari umunyapolitiki (Perezida wa PSD), ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, akavuga ko ibi byagombaga gutuma agira ubwoba bw’uko azicwa nkuko byagendekeye abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cya Hutu Power.

Bigahamya neza ko bishoboka ko kwica umuryango wa Corneille byaba byarakozwe n’abasirikare bo muri FAR mu rwego rwo kwikiza abayobozi batavuga rumwe.

Billen asanga ibyo kuvuga ko abasirikare ba RPF baba barishe ababyeyi ba Corneille aribyo kwibazaho ku mpamvu nyinshi, mbere na mbere ahera ku kuba Se atarafatwaga nk’umuntu udasanzwe ndetse akaba atari ari mu butegetsi bwa Hutu Power.

Indi mpamvu ashingiraho yemeza ko bishwe na FAR ni uko mu ntambwe ebyiri yari aturanye na Mathieu Ngirumpatse wari Perezida wa MRND (ishyaka rya Juvenal Habyarimana), wateguye mu buryo busesuye umugambi wo gutsemba Abatutsi n’abo batavugaga rumwe bose kuva mu 1990. Bikaba byarashobokaga kumwoherezaho abasirikare ngo bamwice.”

Mbere na mbere aho Alain Billen yahubutse atabanje kubaza ba nyirubwite yavugiraga ni aho yavuze ko mu bihe umuryango wa Corneille Nyungura wicwaga tariki ya 15 Mata 1994 ngo nta ngabo za FPR zari mu mujyi wa Kigali uretse mu nzu y’inteko ishingamategeko (CND). Ntabwo ndibushake kwerekana ahantu hose ingabo za FPR zari muri ayo matariki muri Kigali zaba izari zambaye nk’inkotanyi cyangwa izari zihishe mu Nterahamwe cyangwa abandi bakoraga ubwicanyi, ahubwo nderekana inyandiko zasohowe n’ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda zerekana ko muri ayo matariki ingabo za FPR zari ku musozi wa Rebero uri hejuru ya Kicukiro aho iwabo wa Corneille Nyungura bari batuye ndetse ko n’inzira zakoreshaga ziva mu duce twa Kimihirura na Remera zigana ku i Rebero yacaga hafi y’iwabo wa Corneille Nyungura, izo ngabo kandi ni nazo zarashe murumuna wa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, witwaga Janvier wiciwe n’abasirikare ba FPR ku Kicukiro umunsi umwe (15/04/1994) n’uwo umuryango wa Corneille Nyungura wiciweho.

Dore Inyandiko zigaragara mu binyamakuru bya Leta ya Kigali bivuga ko ingabo za FPR zari mu duce twa Kicukiro na Rebero mu matariki ya 15 Mata 1994 igihe umuryango wa Corneille Nyungura wicwaga:

  • Mu nyandiko yiswe: Ntibyari byoroheye ingabo 600 za FPR Inkotanyi ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga baragira bati:Ku itariki ya 11 Mata 1994 nibwo aba basirikare babashije kubona ubutabazi ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi. Koloneli wavuye ku rugerero Nyamurangwa Fred wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel waje gufasha ingabo 600 zari muri CND, ni we wayoboye ingabo zafashe uduce dutandukanye kuva ku Gisimenti, Kicukiro kugeza ku i Rebero.  Nyamurangwa yagize ati “Byadutwaye umunsi umwe gusa kugira ngo tugere ku i Rebero aho twahuraga n’interahamwe n’izi ngabo.”
  • Mu nyandiko yiswe: Akazi Inkotanyi 600 zari muri CND zahuye nako baragira bati:“Batayo ya Alpha yari I Miyove ubu ni mu Karere ka Gicumbi ngo niyo yaje ku wa 11 Mata 1994, maze umubare w’abasirikare uriyongera bityo bashobora guhangana n’umwanzi mu buryo bukaze.Fred Nyamurangwa wari ufite ipeti rya Lt Colonel mu 1994, akaba yari ayoboye ingabo za RPA zari ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali.Nyamurangwa yavuze ko bavuye i Miyove baza gutera inkunga ingabo 600 zari muri CND. Yavuze ko kuva kuri CND kugera Rebero, byabatwaye umunsi umwe ariko ko bahuye n’igitero gikomeye cy’umwanzi ku Gisimenti, banyura ku Kicukiro n’i Rebero.”

Ikindi umuntu yavugaho ni uko uyu Rugigana ashaka gushinja Bwana Mathieu Ngirumpatse wari Perezida wa MRNDD kuba ngo yakwicisha umuryango wa Corneille Nyungura kubera impamvu za politiki, ariko aho yibeshyeye atanakoze amaperereza yitonze ni uko Corneille Nyungura nyuma y’aho umuryango we wiciwe yahungiye kwa Bwana Mathieu Ngirumpatse nibo bamuhungishije ashobora kugera hanze y’u Rwanda.

Mu gusoza iyi nyandiko twakwibaza impamvu nyamukuru yateye uyu Rugigana kwita mu mata nk’isazi adashishoje. Ese mama yashakaga kumenyekana nka Corneille Nyungura? Ese yashakaga ko ubutegetsi bwa FPR bwagira icyo bumupfumbatiza?

Naragenze ndabona

Jean Damascène Kamanzi

Umusomyi wa The Rwandan

 

2 COMMENTS

  1. buliya bwicanyi bwose bwaturutse kunyungu za barugigana uwali mu rwanda wese iazi ibyahabereye byose kubeshya tubyamaganire kure

Comments are closed.