Corona Virus Iriyongera Muri Gereza no mu Mashuli mu Rwanda

Nyuma y’iminsi icumi umurwayi wa mbere agaragaye muri gereza yo mu Rwanda, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ruratangaza ko abagororwa 178 bamaze kwandura iki  cyorezo,  mu gihe 11 bamaze guhitanwa nacyo.

Mu kiganiro uru rwego rwahaye itangazamakuru kuri uyu wa kane, rwasobanuye ko icyorezo cya Covid-19 cyamaze kugera muri gereza 3 muri 13 ziri mu Rwanda.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe gereza zo mu Rwanda, Rwigamba Georges yavuze ko gereza zabonetsemo icyorezo cya Covid-19 ari iya Rwamagana mu ntara y’i Burasirazuba, Gereza ya Mageragere iri mu mugi wa Kigali, na Muhanga iri mu ntara y’amagepfo.

Kuva Covid-19 yagera muri Gereza ni bwo bwa mbere hamenyekanye abantu benshi bahitanwe n’iyi ndwara mu mezi 8 imaze mu Rwanda. Ni kenshi mu matangazo Ministeri y’ubuzima isohora buri mugoroba humvikanagamo umubare w’abantu 2, cyangwa batatu bitabye Imana.

Bitandukanye na mbere aho hashoboraga gushira icyumweru, bibiri nta muntu n’umwe uratangazwa ko yahitanwe na Covid-19.

Umuyobozi wa Gereza mu Rwanda Rwigamba Georges, akavuga ko bakajije ingamba.

Iyi ndwara yageze mri gereza zimwe mu Rwanda, hari hashize igihe zivugwamo ubucucike. Georges Rwigamba uyobora urwego rushinzwe amagereza, avuga ko n’ubwo ubucucike bugeze ku 120 ku ijana, urwego ayobora ntacyo rwabikoraho.

Hashize amezi asaga umunani abagororwa bo mu Rwanda bashyiriweho amabwiriza yo kudasurwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu muyobozi yumvikanisha ko Leta yongereye ingengo y’imari yageneraga imfungwa n’abagororwa ho miliyoni 40 z’amafranga y’u Rwanda, azabasha kuziba icyuho cy’ibyatangwaga n’imiryango y’abagororwa bitakinjira.

Nyuma y’amezi 8 covid-19 igeze mu Rwanda, ni bwo bwambere yageze ahantu hahurira abantu benshi muri za Gereza.

Gusa ministeri y’ubuzima yaraye itangaje ko no mu mashuri amwe mu yari amaze iminsi atangiye, hagaragayemo abana bamwe bafite ubwandu bwa Covid-19.

Iyi ndwara yabonetse mu bigo by’amashuri bitatu mu runge rw’amashuli rwa Kigeme, mu banyeshuli 40 bapimwe hasanzwemo 13 banduye. Naho mu rwunge rw’amashuli rwa Gasaka hapimwe abanyesuli hasangwamo 4 banduye

Mu karere ka gisagara mu rwuge rw’amashuli rwa mugombwa naho hapimwe abanyeshuli 40 basangamo 9 banduye n’abandi 4 bagaragaza ibimenyetso by’ubwandu bwa Covid 19.

Ubwo bwandu bwagaragaye nyuma y’aho Ministeri y’ubuzima itangiriye igikorwa cyo gupima abanyeshuri, abarimu n’abakozi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu kiganiro Ministre w’ubuzima yahaye itangazamakuru kuwa mbere, yari yasobanuye ko bazapima abanyeshuri 2500 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse na 500 bo muri kaminuza.

Imibare yasohowe na Ministeri y’ubuzima, igaragaza ko kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,543. Muri bo, leta ivuga ko abamaze gukira ni 5087, naho abakivurwa ni 410 mu gihe abamaze guhitanwa n’iyi ndwara babarirwa 46.