Bombori Bombori: Mu rukiko Evode yigaritse sebuja Kagame ngo ntiyahakwa n’umututsi udatunze inka.

Muri iki gice cya mbere kivuga kuri Kagame mu rukiko n’intore ze, arazishinja kugira imico mibi, ubujura ubwirasi n’ibindi. Munyakazi yabigendeyemo akatirwa gufungwa, abandi bose bigenda bite? Ese ubundi muri izi ntore zose uwera de ninde? Ntuzacikwe n’igice kizakurikira iki.

Muri iki gice cya kabiri cya Bombori Bombori mu rukiko rwa Gahenerezo, Kagame arashinja intore kugira imico mibi gusa. Naho Evode yiregura ati “Reka njye mbabwiza ukuri, sinahakwa n’Abatutsi batakigira inka…” Ese uru rubanza ruzarangira gute?

Muri iki gice cya Bombori Bombori, urukiko rwa Gahenerezo rwasubukuye urubanza ruregwamo bwana Evode Uwizeyimana waregwaga n’Intore Izirunshintambwe, ibyaha bikomeye. Evode yerekanye ko yamize amategeko ndetse ko abashaka kumuvuruguta muri “Poubelles z’Amateka” bazakuramo umunuko. Birangiye agizwe umwere ndetse agororerwa kuba Umusenateri…