Covid-19 ikomeje kuvuza ubuhuha mu ma Kasho na Gereza mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hashize igihe Leta yu Rwanda ikomeje guhisha amakuru y’uko imfungwa n’abagororwa mu Rwanda barimo abatari bake barembejwe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse hakaba n’abo ihitana, ariko amakuru ava muri aba bafunzwe yemeza ko bamerewe nabi, kandi ingamba zo kwirinda zikaba ari ntazo.

Mu kwezi kwa 11 Umwaka wa 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yahagaritse gahunda yo gutangaza imibare y’abagororwa banduye Corona Virus, nyuma y’aho gusa mu byumweru bibiri hari hamaze gutangazwa abakabakaba 200, banduriyeyo. 

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, ku wa 01 Ugushyingo 2000,  Rwigamba Géorge wari Komiseri w’amagereza yatangaje ko kugeza uwo munsi hari hamaze kurwara abagororwa 178, muri bo 11 ikaba yarabahitanye. Nyuma yo gutangaza iyi  mibare izindi nzego z’ubuyobozi ntizabyishimiye, uwo munsi wanabaye uwa nyuma hatangazwa imibare y’abagororwa banduye Coronavirus mu Rwanda.

Coronavirus, icyorezo mu ma kasho 

Imibare yindi itaragiye itangazwa ariko iteye inkeke, ni imibare y’ababa banduye Coronavirus mu bihome bya Polisi. Muri kasho hafi ya zose, ariko cyane cyane izo mu mujyi wa Kigali n’izo mu yindi mijyi yo mu ntara hagiye hamenyekana abanduye Coronavirus, kandi bakayanduza benshi kuko haba hari ubucucike bwinshi, isuku nke cyane, n’umwuka muke mu byumba bafungirwamo. Kuri ibi byose hiyongeraho kurya nabi cyane, kandi rimwe ku munsi.

Mu kiganiro yahaye Radio 10 ku wa mbere tariki ya 21/06/2021, Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabajijwe iki kibazo n’abantu b’ingeri zinyuranye asubiza ko nta bagororwa bandurira muri kasho za polisi kuko ngo bapimwa mbere yo kujyayo, kandi ngo n’iyo bariyo barongera bakayipimwa.

Ibi  byavuzwe na Police y’u Rwanda binyuranye cyane ariko n’ubuhamya butangwa n’abafungurwa bava kwa Kabuga no mu ma sitasiyo anyuranye yaba aya Polisi cyangwa se za Gereza zisanzwe.

Bamwe muri bo batinyutse kubyandika kuri Twitter bagize bati: 

Urugendo rwo kwandura COVID19 ku mfungwa rutangirira mu gihe cyo gufatwa, aho bacucikwa mu mamodoka ya polisi cyangwa se ay’irondo, bigakomereza mu bucucike muri kasho za polisi no mu bucucike mu  magereza.

Mu biganiro mpaka binyuzwa ku ma radio y’i Kigali, ni kenshi haboneka abatanga ibitekerezo bagakomoza kuri iyi ngingo, ni na kenshi basaba abanyamakuru kuzababariza, kuko baba bavuyeyo barwaye kandi baragiyeyo ari bazima, ni kenshi abandi bavuga ko bandujwe n’ababo baherutse gufungurwa.

Abafunzwe mu gihe cya CHOGM ni bamwe mu bari gukwirakwiza Covid19

Mu gihe abaturage bafungwaga ubutitsa ngo barakura inzererezi n’imburamukoro mu nzira mbere y’uko CHOGM itangira, habayeho ubucucike bukomeye kandi buba henshi muri za kasho zose z’i Kigali, no mu bigo byihariye nko kwa Kabuga, Gitagata n’ahandi.

Nyuma yo guhagarara kwa CHOGM bamwe muri bo batangiye kurekurwa, ariko bagatahana uburwayi bwa COVID19. Uko batahaga ni nako babukwirakwizaga mu bo bari barasize, iki nacyo kikaba cyatekerezwaho nka kimwe mu biri kuzamura imibare y’abarwayi ba Covid19 mu Rwanda.