Col Muhizi wahagaritse amaraso ya Rubavu na Nyabihu yagororewe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Colonel Muhizi Pascal amaze igihe ayobora ingabo mu gice cy’uburengerazuba bushyira Amajyaruguru y’u Rwanda, mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro. Azwiho kuba ataragiraga impuhwe na nke ku muntu wese uketsweho kuba ari cyangwa gukorana n’abahoze bitwa abacengezi, kuko atanabahaga amahirwe yo kugezwa imbere y’ubutabera ngo bisobanure.

Colonel Muhizi, azwiho kandi gutanga amabwiriza yo kuzajya barasa buri wese wambutse umupaka wa Rubavu anyuze mu nzira z’ubusamo (Panya), aha hakaba haraguye abazunguzayi benshi, abacuruzi benshi barangura utuntu duto duto i Goma, abaforoderi n’abaturage babaga bashatse kunyura inzira za bugufi, cyangwa se ababaga batabashije kubona jeton ibambutsa ku mupaka munini wa La Corniche, cyangwa umuto bita Petite Barrière.

Ni kenshi yahuraga n’abaturage mu nama kenshi zabaga zitunguranye nko ku isoko, akabakanga abibutsa ko uzakekwaho gukorana n’umwanzi w’igihugu azapfa nta kabuza, akabibutsa ko aho kugaburira cyangwa guha amazi umuvandimwe wawe waheze muri Congo igihe yaba agusuye, ikiruta ngo ari uko wamusanga muri ayo mashyamba, mwembi mukazagwa iyo.

Pascal Muhizi mu minsi ishize yari yaroherejwe kuyobora ingabo mu bice bikora ku ishyamba rya Nyungwe, akaba agira n’uruhare mu bitero bigabwa kuri FLN mu mashyamba ya Nyungwe.

Kuba yarashyizwe muri aka karere, bijyanye no kuba azi kuburabuza no kwinjirira abaturage baturiye ibice birangwamo intambara cyangwa imirwano, bikaba byumvikana ko ubukana yahoranaga imbere y’abaturage ba Nyabihu, Rubavu ,Rutsiro n’agace ka Musanze, agiye kubujyana mu baturage ba Nyaruguru, Nyamagabe, na Nyamasheke.

Uyu munsi wa none kuwa 23/06/2021, Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Muhizi Pascal amugira Général de Brigade. Nta cyatangajwe ku kuba inshingano ze zongerewe cyangwa zigahindurwa, hagati aho akaba agikomeje kubarizwa ku ishyamba rya Nyungwe.

Undi mwihariko kuri Brig Gen Pascal Muhizi ni ukuba abaye umwe muri bake cyane Perezida Kagame azamuye mu ntera ku rutonde rwa wenyine (umwe rukumbi), kuko inshuro nke abikora ni igihe aba ahaye uwo muntu umwanya wihariye, nk’abo agira abagaba b’ingabo, abayobozi ba Polisi, nibo bakunze gusohoka ku rutonde rudasangiwe rwo kuzamurwa mu ntera y’amapeti.

1 COMMENT

Comments are closed.