COVID NA JENOSIDE: ICYUMWERU CY’UBWOBA N’IGISHYIKA MU RWANDA

Yanditswe na Ben Barugahare

Police y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na CNLG birasa n’ibifatiye inkota ku gakanu k’Abanyarwanda muri iki gihe kwibuka Jenoside bikomatanyije no kwirinda Coronavirus.

Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rwibuka Jenoside, gahunda y’iminsi 100, ariko iminsi yo gufunga umwuka ikaba irindwi.

Ni ku nshuro kandi ya kabiri u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ruri no mu bihe byo guhangana na Coronavirus. N’ubwo byombi atari bishya, uyu mwaka ufite umwihariko.

Kwibuka Jenoside ki nshuro ya 27 biteye inkeke cyane Abanyarwanda, kuko n’ubwo umwaka ushize ari bwo byakagombye kuba byari bikaze ku mpamvu zo kuba igihugu cyose cyari muri Guma mu Rugo, inkunga z’amamilioni n’ama Miliyoni y’amadolari yo kurwanya Corona zari nyinshi cyane, bigatuma inzara ya Leta yo gukamura amafaranga mu baturage yari yabaye igabanutseho gato, bafite agahenge.

Uyu mwaka bwo, Police y’u Rwanda irahutaza umuhisi n’umugenzi imukuruho amafaranga yitirirwa Covid, abantu barafatirwa mu nzira, barafatirwa mu masoko, barafatirwa mu ngo zabo no mu biro no mu nsengero, none bigeze aho bahagarika ubukwe n’ababutashye bagafunga.

Abanyarwanda baracibwa amafaranga atagira ingano hatitawe ko nta n’aho bayakura muri ibi bihe by’ubukene buvugwa na hafi buri wese mu gihugu.

Hejuru y’ibi byose hariyongeraho agatunambwene ka Polisi y’u Rwanda, RIB na CNLG bakomeje gusohora amatangazo y’ubutitsa akangisha Abanyarwanda gukurikiranwaho ibyaha bitatu biri kugaruka muri aya matangazo kenshi: Ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside n’ikindi cyaha cya Gatatu cyo konona inzibutso n’ahashyinguye abazize jenoside.

Kuba aya matangazo yahoze acicikana hose kuva ejo, no mu makuru ya Televiziyo zose ziri mu Rwanda, umuvugizi wa Polisi we akongeraho ko uzafatirwa mu cyaha azaregwa bibiri : Kwica amabwiriza y’ubwirinzi bwa Corona, no gupfobya Jenoside, byateye bamwe kumva iki cyumweru kizababera umuzigo ukomeye.

Ubwoba abantu bafite bugatizwa umurindi no kuba amabwiriza menshi atangwa mu gihugu muri iyi minsi arimo guhuzagurika gukomeye kw’abayobozi, Polisi ikaba yarongeye kujya irasa umugenda abafunzwe, hakaba n’amakuru y’urujijo asigaye yizewe n’abatari bake mu gihugu ko Perezida Kagame yaba arwaye (arembye) ntakurikirane buri kamwe kose mu bikorwa, ngo agire ibyo ashyira ku murongo.

Ibi byose na none bikaza byiyongera ku mujinya w’abatari bake ufatiye ku kuba Police yarandagaje umubyeyi w’umuzunguzayi imwambika ubusa mu muhanda wa kaburimbo ku Karubanda, ikongera ikandagaza abageni ibafunga ikabaraza muri stade.

Ibisigaye tubitege amaso, harahagazwe!