Kigali: Guhagarika amakwe no gufunga abageni byarakaje abatari bake

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku mbuga nkoranyambaga i Kigali mu Rwanda no hanze yarwo mu Banyarwanda, abantu bacitse ururondogoro kubera imyifatire idahwitse ya Polisi y’u Rwanda mu guhagarika ubukwe ihutaje abakwe n’abageni, ababambariye, abasaza n’abakecuru, ihirika ibikoresho bariramo n’ibyo banyweragamo mu buryo abaturage bise urugomo rwinshi n’agasuzuguro gakabije.

Mu bitekerezo binyuranye byatanzwe, hagaragayemo kwinubira Polisi y’u Rwanda, bamwe bayirega ubunyamwuga buke, abandi bayirega kubura ubumuntu.

Mu bisobanuro byatanzwe na Polisi y’igihugu abaturage bakabifata nko kubihenuraho, Polisi yanditse ku rukuta rwayo ko buri wese agomba kubahiriza ubwirinzi bwa Covid19 hatabayeho kuvangura. 

Ubwo umuhanzi w’Umunyarwandakazi yandikaga ko ababajwe cyane n’iki gikorwa kirimo kubura ubumuntu, Polisi y’u Rwanda yamusubije isubiza n’abandi babyibazagaho muri aya magambo: “Muraho, Buri muntu wese agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi ntakuvangura. Murakoze”

Mu gihe Police yasubizaga ko ihana buri wese warenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 itavanguye, abantu bahise bazana vuba na bwangu ifoto ya Bampririki Edouard yatashe ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho n’abageni ubwabo batari bambaye udupfukamunwa, bakabaza impamvu na we atakurikiranywe.

Ibitutsi n’imvugo z’umujinya ni bimwe mu byagiye bikoreshwa n’;abatari bake mu kugaragaza ko Polisi itasuzuguye gusa abageni n’ababyeyi babo, ko ahubwo yanubahutse cyane ibyo umuntu muzima wese atatinyuka, kubera ko ubukwe ari ntavogerwa mu muco w’Abanyarwanda.

Abahanga mu by’amategeko bemeza ko itegeko ryose riberaho kuzamura no guhesha agaciro ikiremwamuntu no guharanira iyubahirizwa y’uburenganzira bwa muntu. Igikorwa cyo guteza urubwa abageni, ubwacyo nta burenganzira bwa muntu cyubahirije nta n’agaciro na gato gihesheje abagikorewe.

Bamwe mu bafungiwe muri Stade bakabona aho abageni barara barira, badafite ubitayeho, bibaza impamvu nta mutima wa kimuntu waranze ababafashe, uwo mutima kandi ukaba waranabuze ku bo biyambaje bose, ngo bacibwe amande ariko batahe amahoro.

Mu batanze ubuhamya b’ibyabakorewe harimo abemeza ko abapolisi baje bakangata batera imigeri ibisorori n’amasafuriya, ari nako bakankamira abageni bene ibirori.

Ubukwe busaga icumi nibwo bwateshejwe bukanadurumbanywa mu mpera z’icyumweru, kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru mu birori binyuranye birimo gusaba no gukwa hakiyongeraho n’abakoze ubwo mu nsengero bakajya kwiyakira.

N’ubwo ubukwe bwose bwafashwe butanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, hari bune bwabaye ikimenyabose kuko Polisi yabuhururije itangazamakuru ikanakwirakwiza amafoto yabwo, harimo ubwabereye kuri Hotel y’Ababikira CENETRA iri i Kabuga mu cyerekezo cya Rusororo, hakaba ubwabereye muri Hotel Le Printemps, ku Kimironko, hakaba ubwabereye muri Hotel Rainbow ku Kicukiro n’ubwabereye i Gatsibo.

Muri Remera naho hafi ya Stade Amahoro, hari abandi bageni biyakiriraga mu kabari kadahambaye, nabo barafashwe bisobanura bakurikije ubuke bwabo biranga bifata ubusa, nabo barabatwara.

Buri wese wafatiwe mu birori yaba abageni, ababambariye, abo baziranye n’abavumbyi, buri wese yacibwaga amande ya 25000 Frw, naho Hotel bafatiwemo igahagarikwa ukwezi kose, kandi igacibwa amande angana na 150.000 FRW

Dutere akajisho ku bitekerezo binyuranye byatanzwe kuri Twitter